konka coffee
KONKA

AMAKURU

UKWEZI

Melania Trump yagaragaye yambaye amadarubindi adasanzwe biteza impaka

Melania Trump yagaragaye yambaye amadarubindi adasanzwe biteza impaka
19-10-2017 saa 19:59' | By Akayezu Jean de Dieu | Yasomwe n'abantu 6527 | Ibitekerezo

Umufasha wa Perezida wa Leta zunze ubumwe za America, Melania Trump yateje impaka nyinshi mu bakoresha urubuga rwa Twitter nyuma y’ifoto ye yambaye amataratara manini ahagaze iruhande rw’umugabo we Donald Trump yashyizwe kuri uru rubuga benshi mu babonye iyo foto batangira kwemeza ko atari we w’ukuri ahubwo ari (Fake Melania)

Intandaro y’izi mpaka kuri iyi ifoto yashyizwe ku rubuga rwa Twitter n’uwitwa Joe Vargas ku wa Gatatu tariki 18 Ukwakira 2017 , Ubwo Perezida wa America, Donald Trump yarimo kugirana ikiganiro n’abanyamakuru . Mu magambo yaje aherekeje iyi foto uyu muzungu yavugaga ko uwo arimo kubona impamde ya Perezida Trump atari umugore we Melania Trump basanzwe bazi ahubwo bamuhinduye cyangwa bakaba bazanye undi.

Ubu butumwa bwari buherekeje iyi foto bwagiraga buti “Uyu si Melania Trump. Gutekereza ko bashobora kutwumvisha ko uriya ariwe rwose ni uguta ubwenge. Birantera kwibaza”

Mr Vargas yavuze kandi ko Perezida Trump yagerageje kwemeza abanyamakuru kokoko uhagaze iruhande rwe ari umugore we nyakuri, Melania. Muri Videwo yashyizwe hanze ubwo Trump yagezaga ijambo ku banyamakuru hari aho yageze aravuga ati “Umugore wange Melania. Ugaragara hano iruhande rwanjye agira uruhare rukomeye muri byose”

Ubu butumwa bwa Mr Vargas bwakunzwe n’abantu batari bake kuri Twitter doreko abasaga 50000 nabo babusangije inshuti zabo bakoresha ijambo bahuriragaho bise #FakeMelania bishatse kuvuga ko Trump yahawe umugore utari uw’ukuri. Gusa ku rundi ruhande bamwe bagiye bagaragaza koko ko Perezida adashobora gukora ayo mahano. Ubutumwa bwa Joe Vargas yashyize kuri Twitter bwavuzweho byinshi


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
konka Monaco
IBARUWA ZA JORIJI
ora
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA
Loading...