konka coffee
KONKA

AMAKURU

UKWEZI

Sudani: Izamuka ry’igiciro cy’umugati ryateje imyigaragambyo ikomeye iri kugwamo abantu

Sudani: Izamuka ry’igiciro cy’umugati ryateje imyigaragambyo ikomeye iri kugwamo abantu
8-01-2018 saa 11:29' | By Vincent Nsengiyumva | Yasomwe n'abantu 931 | Ibitekerezo 1

Mu duce tumwe na tumwe two mu gihugu cya Sudani hari kubera imyigaragambyo ikomeye y’abaturage bari kwamagana izamuka ridasanzwe ry’igiciro cy’umugati aho ngo kimaze kwikuba kabiri mu gihe gito cyane.

Abaturage bo muri iki gihugu bafashe umwanzuro wo kwigaba mu mihanda nyuma y’uko Guverinoma y’iki gihugu ifashe icyemezo cyo gukuraho amafaranga yatangwaga muri gahunda yo kugenera abaturage ibyo kurya ibintu byateje izamuka ridasanzwe ry’igiciro cy’umugati kandi ariwo ba rubanda rugufi rwisangagaho cyane.

Iyi myigaragamyo iri kubera hirya no hino mu gihugu, mu burengerazuba bwa Darfur ho yafashe indi sura nyuma y’uko iguyemo umwana w’umunyeshuri abandi bagakomereka bikomeye bakaba bari gukurikiranwa mu bitaro byo muri aka gace.

BBC dukesha iyi nkuru ivuga ko Polisi ikorera mu murwa mukuru wa Khartoum, bari gukoresha ibyuka biryana mu maso kugira ngo bagabanye umuvundo n’ubukana bw’amagana y’abaturage bafunze imihanda yo muri uyu mujyi yatumye ibikorwa bitandukanye bihakorerwa bifunga.

Umunyamabanga wa Minisitiri w’ibikorwa by’imbere mu gihugu yahakanye ko iyi myigaragambyo yatewe n’izamuka ry’ibiciro by’ibiribwa ku masoko cuyane cyane umugati, avuga ko bari mu gikorwa cyo gushakisha no guta muri yombi abateje iyo myigaragambyo basobanure impamvu babikoze.

BBC ikomeza ivuga ko Leta y’iki gihugu yabujije ibitangazamakuru byose bikorera imbere muri iki gihugu gusohora inkuru igaragaza ikibazo cy’izamuka ridasanzwe ry’ibiciro by’ibiribwa ku isoko cyane cyane umugati.


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo 1
sehene Kuya 8-01-2018

ni hatari

IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
konka Monaco
IBARUWA ZA JORIJI
ora
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA
Loading...