konka coffee
KONKA

AMAKURU

UKWEZI

Taiwan:Umutingito udasanzwe wahitanye abantu abandi baburirwa irengero - Amafoto

Taiwan:Umutingito udasanzwe wahitanye abantu abandi baburirwa irengero - Amafoto
7-02-2018 saa 14:45' | By Vincent Nsengiyumva | Yasomwe n'abantu 2222 | Ibitekerezo 1

Umutingito udasanzwe wibasiye umujyi wa Hualien mu gihugu cya Taiwan mu ijoro ryo kuri uyu wa Kabiri tariki ya 6 Gashyantare 2018, abantu benshi bahasiga ubuzima abandi baburirwa irengero ndetse n’ibikorwa byinshi birimo amazu n’imihanda birasenyuka ku buryo bukomeye.

Ikinyamakuru The Telegraph cyanditse ko kugeza ubu hamaze kumenyekana abantu bane bahitanwe n’uyu mutingito wari ufite imbaraga zingana na 6,4 , abagera kuri 200 bakaba bakomeretse bikomeye ndetse hakaba hari umubare munini w’ababuriwe irengero.

Uyu mutingito udasanzwe wibasiye agace ko mu Burasirazuba bw’umujyi wa Hualien agace gakunda gusurwa cyane naba mukerarugendo bagenderera igihugu.

The Telegraph ikomeza ivuga ko uyu mutingito wangije bikomeye bimwe mu bikorwaremezo byo muri uyu mujyi birimo imihanda, inyubako aho izigera kuri 6 zikomeye cyane zahirimye izindi zirangirika bikomeye.

Ubuyobozi bw’iki gihugu bwafashe mu mugongo ababuze ababo buvuga ko buri mu bikorwa byo gukomeza gushakisha ababuriwe irengero bareba mu bisigazwa by’amazu yasenyutse ku buryo bukomeye.

Hari amakuru aturuka imbere mu gihugu avuga ko abantu bagera ku 143 bari mu nyubako zahirimye baburiwe irengero ubu bakaba bai gushakishwa.

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatatu nibwo Perezida wa Taiwan Tsai Ing-wen yasuye umujyi wa Hualien wahuye n’ibiza, asaba abaturage bo muri aka gace kwihangana ndetse anabizeza ubufasha.

Amazu yashegeshwe n’uyu mutingito amenshi ni ama Hoteli, amavuriro ndetse n’izindi nyubako zikorerwamo ibikorwa bitanduukanye muri uyu mujyi.

N’ubwo hataramenyekana imibare nyayo y’abahitanwe n’uyu mutingito, abari mu mujyi wa Hualien bahamyako abaguyemo n’ubwo bataramenyekana baza kuba ari benshi ngo kuko inyubako zahirimye ari izikunze guhuriramo abantu benshi.

Umutingito umeze nk’uwabaye mu ijoro ryo kuri uyu wa Kabiri waherukaga kuba muri iki gihugu cya Taiwan ni uwabaye mu myaka ibiri ishize wibasiye uduce two mu Majyepfo y’iki gihugu mu mujyi wa Tainan abagera ku 100 bakahasiga ubuzzima ndetse n’ibikorwa remezo bitagira ingano bikahatikirira.

JPEG - 338.1 kb
JPEG - 292.3 kb
JPEG - 332.3 kb
JPEG - 399.9 kb
JPEG - 267.9 kb
JPEG - 60.5 kb
JPEG - 320 kb

INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo 1
Rick rick pierre Kuya 19-02-2018

Nukwihanganisha imiryango yaburiye abayo muriyo mpanuka murakoze bagire kwihangana

IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
konka Monaco
IBARUWA ZA JORIJI
ora
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA
Loading...