konka coffee
KONKA

AMAKURU

UKWEZI

Tanzania: Abanyeshuri batewe inda bari gufatwa bagafunganwa n’ababyeyi babo

Tanzania: Abanyeshuri batewe inda bari gufatwa bagafunganwa n’ababyeyi babo
8-01-2018 saa 14:15' | By Vincent Nsengiyumva | Yasomwe n'abantu 1327 | Ibitekerezo 3

Leta ya Tanzania yatangiye guta muri yombi abanyeshuri b’abakobwa batewe inda bakajyanwa gufungwa. Aba bana b’abakobwa kandi bari gufunganwa n’ababyeyi babo aho kugeza ubu abagera kuri 5 bari mu buroko.

Ibi byatangiye kuba mu mpera z’icyumweru gishizze aho mu Karere ka Tandahimba mu Majyaruguru ya Tanzania hatangiye gushakishwa abana b’abakobwa b’abanyeshuri batewe inda ndetse abagera kuri 5 bakaba bagejejwe mu buroko ndetse bakaba babafungana n’ababyeyi babo.

Iri tabwa muri yombi ry’aba bana b’abakobwa ritangijwe nyuma y’itegeko riherutse gutangwa n’umuyobozi w’akarere ka Tandahimba, Sebastian Waryuba ngo rigamije guca burundu ibikorwa byo gutera inda abana b’abakobwa bakiri bato.

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’akarere ka Tandahimba, Mohamed Azizi aherutse gutangaza ko ubuyobozi buri gushakisha uruhindu abagabo batera inda abana b’abangavu barangiza bagahungira mu tundi duce.

Yagize ati “Ubu turi gushakisha abakobwa b’abanyeshuri batewe inda tukabata muri yombi hamwe n’ababyeyi babo gusa turi no guhiga bukware abagabo babatera izo nda koko abenshi bahita batoroka.”

Imibare y’abangavu baterwa inda bakiri mu mashuri uragenda wiyongera uko bukeye aho nko muri 2015 bagize abana 20 bahuye n’iki kibazo,muri 2017 habarurwa abana b’abakobwa 27 batewe inda muri aka karere ka Tandahimba.

Imiryango myinshi irengera uburenganzira bwa muntu irimo na Human Rights yamaganiye kure iki cyemezo cyafashwe na Leta ya Tanzania aho ivuga ko hakagombye gushakishwa abatera abana inda bakabiryozwa aho gufunga abo bana kuko ngo baba bahohotewe, ibintu iyi miryango ivuga ko ari ukubasonga.

Muri Nyakanga umwaka ushize kandi nibwo imiryango iharanira uburenganzira bw’abari n’abategarugore ndetse n’indi miryango iharanira uburenganzira bwa muntu yahagurutse irwanya yivuye inyuma igitekerezo cya Perezida w’iki gihugu John Magufuli wari wavuze ko abana b’abakobwa bazajya batererwa inda ku mashuri bazajya bahita birukanwa burundu.


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo 3
contatocelular@zipmail.com.br Kuya 13-02-2018

CONSULTOR VIVO EMPRESAS. - Solicitações Plano móvel e link dedicado

Solicite para sua empresa:

Plano móvel ilimitado. A Empresa liga a vontade para telefone móvel e fixo e paga um valor unico, com internet móvel incluida.para qualquer operadora do Brasil todo.

Se desejar mudar de operadora móvel nos procure.

Internet dedicado através do link dedicado.para empresas e provedores

Telefonia móvel e fixa para empresas. Atendimento nivel BRASIL.

Faça já a sua solicitação comigo, segue meu whatswapp e tambem meu email de contato.

Consultor SIDNEI TC 11 99745-0804 WHATSAPP

Email de contato:: ( Email abaixo de solicitações )

contadocelular@bol.com.br

SIDNEI TC 11 99745-0804 whatsapp

www.consultortelefonia.net.br

Email: contatocelular@bol.com.br

Nunca terei interesse nesta oferta:
sairdalista.site?u=http://

biraloko@uol.com.br Kuya 22-01-2018

Olá, meu nome é Daniela Sachs e seu amigo Cleiton indicou seu site (Ukwezi) para que eu possa apresentar essa ótima novidade:

O YesBarato é um site de classificados
tipo OLX para anunciar ou comprar PRODUTOS OU SERVIÇOS.

O grande diferencial é que o YesBarato
tem um plano de afiliados aonde ao adquirir um plano pago de 30 dias
te dá a possibilidade que ganhar dinheiro só de indicar o site.

Faça seu cadastro:

Venha vc também para este grande projeto que em poucos dias já se tornou
o maior fenomeno entre os sistemas de remuneração online.

https://goo.gl/Xe4NdC

Daniela

Para Tirar seu contato da lista. clique no link
sairdalista.site?u=http://www.ukwezi.com

dada Kuya 8-01-2018

Ahubwose ababyeyi babo baraziriki?yewe abayobozi baratandukanye koko.

IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
konka Monaco
IBARUWA ZA JORIJI
ora
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA
Loading...