konka coffee
KONKA

AMAKURU

UKWEZI

Uganda: Bigabye imihanda basaba ko itegekonshinga ryavugururwa Museveni akaziyamamaza

Uganda: Bigabye imihanda basaba ko itegekonshinga ryavugururwa Museveni akaziyamamaza
29-08-2017 saa 11:01' | By Vincent Nsengiyumva | Yasomwe n'abantu 2917 | Ibitekerezo

Abaturage bo mu karere ka Kabare muri Uganda, kuri uyu wa Mbere tariki ya 28 Kanama 2017 bazindukiye mu mihanda, aho basabaga ko itegekonshinga ryabo ryavugururwa maze ingingo y’i 102 igahindurwa Perezida Museveni agakomeza kubayobora hatitawe ko arengeje imyaka 75.

Benshi mu bazindukiye mu mihanda bari biganjemo urubyiruko rwagaragazaga ko ari abarwanashyaka b’ishyaka riri ku butegetsi NRM (National Resistance Movement) aho bari bayobowe na Sheikh Kassim Kamugisha usanzwe ahagarariye urubyiruko muri aka karere ka Kabare.

Aba bazindukiye mu mihanda bari bafite ibyapa byanditseho amagambo agaragaza ko bagikeneye Perezida wabo Kaguta Museveni, aho bagaragazaga ko gushyiraho imyaka runaka yo kuba wemerewe kwiyamamaza ko ari nko guha akato abakuze kandi ngo aba aribo bafite uburambe n’ubunararibonye mu kazi.

Aba bantu bakoraga igisa n’imyigaragambyo bakoze urugendo ruva mu muhanda munini witiriwe Nyerere maze berekeza ku biro by’Umunyamabanga w’ishyaka NRM Amos Rwansheija kugirango abafashe kugera kuri Chairman w’iri Shyaka Museveni ndetse no ku Nteko Ishinga Amategeko maze babagezeho icyifuzo cyabo.

Mu kiganiro yahaye itangazamakuru ,Sheikh Kamugisha yavuze ko bifuza ko ingingo ikumira abarengeje imyaka 75 kwiyamamariza umwanya w’umukuru w’igihugu mu itegekonshinga ko yavugururwa nabo bakajya biyamamaza.

Yagize ati" Ingingo ya 102 mu itegekonshinga ikumira abakuze kwiyamamariza umwanya w’umukuru w’igihugu ntabwo tuyemera kuko tubifata nk’amacakubiri ashingiye ku myaka."

Yakomeje agaragaza ko muri Uganda hari abasaza barenga Miliyoni bafite hejuru y’imyaka 75 bityo ko itegekonshinga rikomeje gushyigikira ingingo y’i 102 ko ari ukubima uburenganzira bwabo.


Sheikh Kassim Kamugisha niwe wari uyoboye ibihumbi by’abari bigabye mu mihanda
Bamwe mu batwara moto muri aka gace ni uko bari bambaye


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
konka Monaco
IBARUWA ZA JORIJI
ora
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA
Loading...