konka coffee
KONKA

AMAKURU

UKWEZI

Uganda: Umugabo yaciye umugore we umutwe amuziza gutaha atinze kuri Noheli

Uganda: Umugabo yaciye umugore we umutwe amuziza gutaha atinze kuri Noheli
28-12-2017 saa 11:02' | By Akayezu Jean de Dieu | Yasomwe n'abantu 2195 | Ibitekerezo

Polisi yo mu gihugu cya Uganda iri guhiga bukware umugabo w’imyaka 35 y’amavuko watorotse amaze gutemagura umugore we akamwica amuziza ko yatinze gutaha mu ijoro ryo kuri Noheli.

Bivugwa ko nyakwigendera Betty Anyokoti w’imyaka 25 yavuye mu rugo iwe agiye mu birori by’umunsi mukuru wa Noheli ku wa Mbere Tariki 25 Ukuboza 2017, akaba yari yagiye mu gace ka Idudi hafi y’aho yari asanzwe atuye n’umugabo. Ubwo umugabo we yamutegerezaga igihe kirekire akabona atinze gutaha ngo yaketse ko uyu mugore yaba yagiye kwishimana n’abandi bagabo.

Umuturanyi w’uyu muryango, William Okunyuku yabwiye Ikinyamakuru Daily Nation dukesha iyi nkuru ko ahagana mu masaha ya sa yine z’ijoro, aribwo uyu mugabo yatangiye gushakisha umugore we aho yaba aherereye dore ko ngo yari yagiye mu birori ari kumwe n’umwana wabo w’imyaka 7 y’amavuko. Ngo ubwo uyu mugabo yabashakishaga yagendaga afite n’umuhoro.

William Okunyuko kandi yakomeje avuga ko ubwo uyu mugabo yabonaga umugore we ngo yahise atangira ku mwuka inabi aho atangiriye kumusobanurira undi ahita amukubita umuhoro yari afite amukata umutwe akurikizaho amaguru n’amaboko.

Abaturanyi babashije kumva umwana arira cyane asakuza bahise bahurura basangaga umugore yamaze gupfa naho umugabo nawe ahita yiruka arabacika mazez bahita bafata umurambo wa nyakwigendera bawujyana ku bitaro bya Iganga.

Umuvugizi wa Polisi mu gace k’uburasirazuba bwa Uganda, James Mubi yatangaje ko uyu muabo wakoze amahano atarafatwa, ngo hakaba hari gukorwa iperereza rikomeye kugira ngo hamenyekane aho yaba yihishe.

Abaturanyi bari bazindukiye mu rugo rw’uyu muryango bumiwe ku bw’umugabo wishe umugore we amaziza ubusa/Photo:Daily Nation


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
konka Monaco
IBARUWA ZA JORIJI
ora
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA
Loading...