konka coffee
KONKA

AMAKURU

UKWEZI

Umugabo yishe umugore we n’abana batatu arangije yitwikira mu nzu

Umugabo yishe umugore we n’abana batatu arangije yitwikira mu nzu
16-01-2018 saa 11:50' | By Vincent Nsengiyumva | Yasomwe n'abantu 2257 | Ibitekerezo

Umugabo wo mu gace ka Waithithe mu karere ka Kiambu mu gihugu cya Kenya, yishe umugore we n’abana be Batatu, arangije nawe yitwikira munzu nawe arapfa.

Abaturanyi b’uyu muryango babwiye polisi ko bumvise urusaku rw’abantu batabaza bari imbere mu nzu, bagiye kubatabara basanga urugi rufungiye imbere maze bagerageza gushaka uko baruca barinjira.

Aba baturage kandi bakomeje bavuga ko nyuma y’umwanya munini bashaka uko binjira ngo baje kubona ikibatsi cy’umuriro kizamuka mu nzu ku buryo, aho baje kugeramo imbere basanga umugore n’abana uko ari batatu bapfuye ndetse n’umugabo ari gusha nawe amaze gushiramo umwuka.

Umwe mu baturanyi b’uyu muryango yagize ati “Twagerageje guca urugi maze tugeze imbere dusanga umugabo n’umugore ndetse n’abana bose bapfuye ariko icyagaragaraga ni uko umugore n’abana bari bamaze kwicwa baciwe imitwe n’umugabo maze abonye asumbirijwe tugiye kumugeraho nawe aritwika arapfa.”

Ikinyamakuru The Star cyandikira muri Kenya cyavuze ko imirambo y’aba bapfuye yahise ijyanwa ku bitaro byo muri aka gace kugira ngo basuzumwe mbere yo gushyingurwa.


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
konka Monaco
IBARUWA ZA JORIJI
ora
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA
Loading...