konka coffee
KONKA

AMAKURU

UKWEZI

Umukobwa wa Obama yafashwe amashusho ari gusomana byimbitse n’umusore bananywa itabi -Amafoto

Umukobwa wa Obama yafashwe amashusho ari gusomana byimbitse n’umusore bananywa itabi -Amafoto
21-11-2017 saa 09:41' | By Vincent Nsengiyumva | Yasomwe n'abantu 12794 | Ibitekerezo 2

Malia Obama, umukobwa w’uwahoze ari Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Balack Obama yafashwe amashusho n’amafoto ari gusomanira bidasanzwe n’umusore mu ruhame ndetse bananywa amatabi akomeye.

Mu mpera z’iki cyumweru nibwo uyu mukobwa yafotowe aya mafoto n’amashusho ubwo we n’inshuti ze biga muri kaminuza ya Havard bari mu buryohe ubwo bari bagiye kureba umukino uzwi nka Harvard-Yale wari wabereye mu mujyi wa New Haven.

Malia Obama w’imyaka 19, yafashwe aya mashusho ndetse n’amafoto ari mu buryohe budasanzwe n’umusore wari waje kwihera ijisho uyu mukino, aho basomanaga byimbitse mu ruhame ntacyo bitayeho.

Uretse kugaragara ari gusomana bikomeye n’umusore, Malia Obama yanagaragaye ari kunywa itabi barisangira n’uwo musore bari kumwe nk’uko Daily Mail dukesha iyi nkuru ibitangaza.

Uyu mukobwa yagiye kwiga muri Harvard mu ntangiriro z’uyu mwaka ubwo ababyeyi be babonaga afite imyitwarire itari myiza baza gufata umwanzuro wo kumujyana akajya akurikira amasomo aba mu kigo.

Si ubwa mbere Malia Obama agaragaye mu bikorwa nk’ibi kuko no mu minsi ishize mu binyamakuru bitandukanye byandikira muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika ndetse no kumugabane w’Uburayi byari byagaragaje amashusho n’amafoto y’uyu mukobwa ari kunywa itabi ry’ ikiyobyabwenge cya Marjuana ibintu byababaje umubyeyi we cyane.

Ikinyamakuru RadarOnline cyatangaje ko nyuma yo kubabazwa n’imyitwarire y’uyu mukobwa we w’imfura, Obama [yari akiri Perezida icyo gihe] yamufashe akamujyana ahantu kure bari bonyine akajya kumwihanangiriza bikomeye, amwereka ko yagayishije umuryango w’umukuru w’igihugu.

JPEG - 50.8 kb

Malia Obama ari mu buryohe n’umusore ubwo bari bagiye mu mukino wa Harvard-Yale utegurwa n’ishuri ryabo

JPEG - 40.2 kb
JPEG - 33.1 kb

Malia Obama yanagaragaye ari kwinywera itabi

JPEG - 57.2 kb

Uyu musore wambaye umutuku niwe wari mu buryohe na Malia Obama


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo 2
fis Kuya 23-11-2017

Rekasha umuhungo yirongorere kumwana wa Obama, mbega Ibintu bisekeje?

Njyewe Kuya 21-11-2017

Ntabwo yitwa Maria yitwa Malia please!!!!!

English
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
konka Monaco
IBARUWA ZA JORIJI
ora
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA
Loading...