konka coffee
KONKA

AMAKURU

UKWEZI

Kenya: Umudepite yashyize amafoto kuri Facebook benshi baramwibasira

Kenya: Umudepite yashyize amafoto kuri Facebook benshi baramwibasira
17-01-2018 saa 14:55' | By Uwimana Eugene | Yasomwe n'abantu 1973 | Ibitekerezo

Depite Babu Owino, utavuga rumwe n’ubutegetsi muri Kenya yibasiwe n’imbaga y’abakoresha urubuga rwa Facebook nyuma y’amafoto yashyize ku rukuta rwe amugaragaza arimo kwambuka ikiraro ahantu hatuye abantu bagaragara nk’ababayeho nabi mu gace k’icyaro cya Sowetu mu Burasirazuba bw’umurwa mukuru wa Kenya, Nairobi.

Depite Owino wakunze kuvugwaho gushaka guhungabanya umudendezo wa Perezida Uhuru Kenyatta, yanigezez gutabwa muri yombi mu bihe by’amatora azira kwitambika no guhungabanya ibikorwa by’amatora.

Aya mafoto yayashyize ku rukuta rwe rwa Facebook mu mpera z’Icyumweru gishize aho yari aherekejwe n’ubutumwa bwakomeje kuvugisha benshi, aho bamwe bamwikomye bikomeye abandi bibaza impamvu n’icyo yari agamije ajya gushyira ayo mafoto ku rubuga rwa facebook.

Ubutumwa buherekeza aya mafoto bugira buti “Ntabwo njya ndekera iyo naniwe ahubwo ndekeraho iyo ndangije . Soweto na Tassia, Mwakoze kutwakiraneza.”

Benshi bakimara kubona aya mafoto bagiye bamusubiza ubutumwa butandukanye harimo n’abamubwiraga ko niba ariho akomoka yagakwiye kuba yaragize uruhare mu kuhubakisha hakaba hamenze neza, ndetse n’abamubwiraga ko akwiye kugaragaza ibikorwa aho kwirirwa avuga amagambo gusa.


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
konka Monaco
IBARUWA ZA JORIJI
ora
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA
Loading...