konka coffee
KONKA

AMAKURU

UKWEZI

Ukekwaho kwica Mowzey Radio yatawe muri yombi

Ukekwaho kwica Mowzey Radio yatawe muri yombi
5-02-2018 saa 09:52' | By Akayezu Jean de Dieu | Yasomwe n'abantu 2077 | Ibitekerezo

Polisi y’igihugu ya Uganda yataye muri yombi Godfrey Wamala ukekwaho kwica Umuhanzi Mowzey Radio witabye Imana ku wa Kane tariki 1 Gashyantare 2018, akaba yarashyinguwe kuri iki Cyumweru I Nakawuku mu karere ka Wakiso.

Radio yakubiswe mu ijoro rya tariki 22 Mutarama 2018 ubwo yari mu kabari kitwa De Bar gaherereye i Entebbe. Yakubiswe n’umusore ucunga umutekano muri ako kabari (bouncer) aviramo imbere ku buryo byamuhungabanyije ahita ajya muri ’coma’ by’akanya gato nyuma aranabagwa.

Godfrey Wamala bakunda kwita Troy yafatiwe I Kyengera mu karere ka Wakiso kuri iki Cyumweru tariki 4 Gashyantare 2018.

Umuyobozi wa Polisi muri aka gace, Frantile Lwamusaayi, yavuze ko uyu mugabo ukekwaho kwivugana Radio yamaze gutabwa muri yombi ndetse yamaze gushyikirizwa ubuyobozi bwa Polisi yab Entebbe ari naho icyaha cyakorewe

Iperereza rimaze gukorwa rigaragaza ko umunsi Radio yakubitiweho yari kumwe n’inshuti ze zirimo David Washingtton Ebangit, Pamela Musiimire, ndetse na One Hassan. Ngo impagaragaza zavutse muri aka kabari ubwo Radio yasukaga inzoga kuri Hassan bagashaka kurwana ari nabwo bashatse gusohora Radio muri aka kabari.

Uyu mugabo ukekwa yavuze ko yasohotse hanze agiye kureba aho Radio ajyanywe yagerayo agasanga Radio aryamye hasi amerewe nabi cyane bigaragara ko yakubiswe.

Gusa n’ubwo uyu mugabo abihakana ibyo gukubita Radio ntabwo bihura n’ibyo umuyobozi w’aka kabari yabwiye Polisi cyane ko yahamije ko Wamala (Umu Bouncer) ariwe wakubise Radio

Uyu mugabo kuri ubu afungiye kuri sitasiyo ya polisi ya Entebbe aho ari gukorerwa dosiye ijyanye n’ibi byaba ashinjwa byo kwica Umuhanzi Moses Ssekibogo bakundaga kwita Mowzey Radio. Godfrey Wamala bakunda kwita Troy, ushinjwa kwica Radio


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
konka Monaco
IBARUWA ZA JORIJI
ora
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA
Loading...