konka coffee
KONKA

AMAKURU

UKWEZI

Papa Francis agiye guhindura isengesho rya ‘Dawe Uri mu Ijuru’

Papa Francis agiye guhindura isengesho rya ‘Dawe Uri mu Ijuru’
9-12-2017 saa 22:04' | By Akayezu Jean de Dieu | Yasomwe n'abantu 6488 | Ibitekerezo 6

Umushumba wa Kiliziya Gatorika, Papa Francis yavuze ko uburyo Isengesho rya ‘Dawe Uri mu Ijuru’ Abakirisitu basenga biragiza Imana rishyirwa mu magambo y’icyongereza bikwiye guhinduka kuko atari ko bivugitse ubusanzwe.

Papa Francis avuga ko iri sengesho risaba Imana kwitandukanya n’ibishuko ariko kuri Papa we asanga atari Imana iba yashyize umuntu mu byaha bityo rero ngo abasenga ntabwo bakwiye kuvuga ngo Imana ibatandukanye cyangwa ntibatererane mu gihe bahuye n’ibishuko cyangwa ibyaha ari nayo mpamvu yumva rigomba guhinduka.

Ubwo yaganiraga na Televiziyo TV2000 Channel kuri uyu wa Gatandatu tariki 9 Ukuboza 2017, Papa Francis yavuze ko Imana atari yo ishora abantu mu gukora ibibi bityo nta n’impamvu yo kuyisaba kubibakuramo ahubwo ibyo byabazwa satani kuko ari we ushinzwe gushuka abantu no kubakoresha amabi.

Yagize ati “Ntabwo bisobanurwa neza kuko bivuga ko Imana ariyo idushyira mu cyaha, kandi si ko biri niba ari njyewe wakoze icyaha ntabwo ari Imana iba yanshoye mu kugikora wenda igira ngo irebe koko ko ngikora”

Yakomeje agira ati “Umubyeyi ntabwo yakora ibyo, Umubyeyi agufasha guhaguruka ako kanya, ni Satani udushora mu byaha (ibitwoshya) kuko nicyo ashinzwe”

Papa Francis w’imyaka 80 y’amavuko yavuze ko kubwe yumva iri sengesho ryahinduka aha havuga ngo “Lead us not into temptation’ bakajya bavuga ngo ‘Do not let us fall into temptation’ ugenekereje mu Kinyarwanda bishatse kuvuga ngo ‘Ntutureke ngo tugwe mu bitwoshya’


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo 6
Leonard ntezicimpa Kuya 5-02-2018

Nabishire mungiroturabe. Nivyogusengibishushanyo navyo avyihweze ntagusengimisaraba nokubatizwa mumahanga gusa. Nukuza mubatizwa muri yorodani.murakoze.cane.

John Kuya 31-01-2018

Njyewe ndumva aribyo ikibazo gisigaye nukumenya niba uko abivuga ariko Yesu irisengesho yaritanze ariko mukinyarwanda dusanzwe turivuga NEZA " ntudutererane mubitwoshya ahubwo udukize icyago,cg udukize umubi ’’ Mwitonde Ku ko papa ntiyemerewe guhindura isengesho ryatanzwe na Yesu ubwe ,gusa interpretation yaryo nshya simbi na gato kuko Imana Ishobora byose yanabangamira sekibi udushora mubyaha ,isi igenda ihinduka ntibibatere ubwoba na bibiliya dusoma ubu ni duplicate kandi mwibukeko Iman ikorera mumutima kuruta ibyo byose

bwenge Kuya 13-12-2017

Kbsa ibinibyo or! Uyumupapa arasobanutse kbsa

bila Kuya 13-12-2017

nibyo rwose cg tujye tubivuga mu kilatini twese tuvuge ibihuye
.

n.c Kuya 11-12-2017

nibihindurwe ahubwo vuba.

n.c Kuya 11-12-2017

Papa afite ukuri.

IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
konka Monaco
IBARUWA ZA JORIJI
ora
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA
Loading...