konka coffee
KONKA

AMAKURU

UKWEZI

Urusengero rw’Itorero Agape rukorana bya hafi na RNC ya Gen Kayumba Nyamwasa

Urusengero rw’Itorero Agape rukorana bya hafi na RNC ya Gen Kayumba Nyamwasa
11-01-2018 saa 11:41' | By Akayezu Jean de Dieu | Yasomwe n'abantu 8538 | Ibitekerezo

Mu gihe bimenyerewe ko izindi nsengero ziba ari ingoro yera ihuza abantu n’Imana, Urusengero Agape Church ruri i Mbarara muri Uganda, rwo si ko biri kuko rwahindutse urukorerwamo ibikorwa byo guhugura no kwinjiza abantu mu mutwe w’iterabwoba, RNC ( Rwanda National Congress), wa Kayumba Nyamwasa wahoze ari Lieutenant General mu ngabo z’u Rwanda ubu akaba arwanya ubutegetsi bw’u Rwanda.

Mu minsi ishize nibwo humvikanye inkuru y’umupasiteri w’Umunyarwanda uba muri Uganda, wifashisha urusengero rwe mu bikorwa by’ubukangurambaga by’umutwe wa RNC bigamije guhungabanya umutekano w’u Rwanda.

Ikinyamakuru Virunga Post cyatangaje ko gifite amakuru yizewe ko Urusengero Agape rwa Pasiteri Deo Nyirigira rwahindutse ihuriro ry’ibikorwa bya RNC mu Burengerazuba bwa Uganda aho ibikorwa nyobokamana bihakorerwa mu rwego rwo guhisha umugambi w’ubukangurambaga no gushaka abajya muri uyu mutwe.

Uru rusengero ngo ni hamwe mu hantu RNC ikorera ibikorwa byayo ishize amanga muri Uganda ishakisha abayoboke bayifasha mu mugambi wo guhungabanya umutekano w’u Rwanda, byose bigakorwa bihagarikiwe na Brig. Gen. Abel Kandiho uyobora Urwego rw’Ubutasi mu Ngabo za Uganda ruzwi nka CMI.

Amakuru yizewe iki kinyamakuru kivuga ko gifite, avuga ko muri uru rusengero atari ho honyine habera ibikorwa by’ubukangurambaga bw’abajya muri RNC ahubwo ko hameze nk’icyicaro gikuru cy’ibikorwa byose muri Uganda y’Uburengerazuba.

Abatangabuhamya bavuze ko abayoboke ba RNC bakunze guhurira muri uru rusengero bikitwa ko bagiye mu masengesho, hanyuma bagakora amalisiti y’urubyiruko rw’Abanyarwanda bagiye kwinjizwa muri uyu mugambi hamwe n’andi malisiti y’abanyarwanda babona ko babangamira ibikorwa bya RNC kugirango bazahohoterwe.

Umwe mu basengera muri uru rusengero waganiriye n’iki kinyamakuru, yavuze ko abo banyarwanda bagaragazwa nk’ababangamira icengezamatwara rya RNC ndetse inshuro nyinshi bahimbwa ko ari intasi za Guverinoma y’u Rwanda, bikageza ubwo bafatwa na CMI bagafungwa ndetse bagakorerwa iyicarubozo.

Yagize ati “Mu gushaka abayoboke n’ubukangurambaga hagamijwe kwigizayo abo babona nk’intambamyi ku mugambi wabo, babagaragaza nk’intasi z’u Rwanda, bakabashyikiriza CMI… ni umugambi bigaragara ko ugera ku ntego zawo kuri iri tsinda.”

Umwe mu baherutse gutabwa muri yombi muri ubu buryo ni umunyarwanda ukorera ubucuruzi i Mbarara witwa Emmanuel Cyemayire wafashwe ku wa 4 Mutarama 2018 na CMI. Kugeza n’ubu, ntabwo haramenyekana irengero rye.

Iri tsinda ngo ntabwo rihagararira mu rusengero ku bikorwa byaryo byo gushaka abayoboke no gucura umugambi wo gushimuta Abanyarwanda, ahubwo bakorana na CMI mu gutwara abarambagijwe babajyana mu nkambi y’imyitozo y’uyu mutwe i Minembwe muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo aho mu minsi ishize 43 bafashwe bajya muri uyu mutwe.

Uru rusengero ni rwo rwafatiwemo undi muyoboke ukomeye wa RNC witwa Dr. Sam Ruvuma ariko aza kurekurwa na Polisi nyuma y’igitutu cya CMI. Nyuma yo kurekurwa, Ruvuma yakomeje ibikorwa bye ahuriramo na RNC mu mudendezo ahabwa n’inzego z’ubutasi za Uganda.

Abandi bantu bari ku isonga muri ibi bikorwa bya RNC byo gushaka abayoboke bakunze kugaragara muri urwo rusengero ni Charles Sande (uzwi nka Robert Mugisha) na Felix Mwizerwa (Umuhungu wa Pasiteri Nyirigira). Mwizerwa na Dr Ruvuma ni bamwe mu bari baherekeje urubyiruko 43 rwafatiwe ku mupaka wa Kikagati na Polisi ya Uganda rujyanywe mu bikorwa bya RNC muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo.

Hari n’amakuru avuga ko hari Abanyarwanda barindwi bakorera ubucuruzi muri Uganda bashimuswe bakajyanwa i Kampala ahakorera CMI, kandi ngo amazina yabo yari yatangiwe muri uru rusengero.

Pasiteri Nyirigira uyobora uru rusengero, yahunze ubutabera bw’u Rwanda mu 2000 nyuma y’aho bamwe mu bayoboke ba AGAPE Church i Kigali bamenyesheje ubuyobozi ko abaka ku ngufu amafaranga ndetse ko akoresha itorero mu nyungu ze.

Ibirego bisa n’ibi byanatanzwe n’abayoboke b’itorero Agape i Mbarara ariko biba iby’ubusa kuko bivugwa ko inshuti ze zikora muri CMI zamufashije kubisisibiranya.
Ibikorwa bya RNC muri Uganda bigenzurwa na Rugema Kayumba, mubyara wa Kayumba Nyamwasa ukuriye ibikorwa bya politiki by’uyu mutwe hamwe na Corporal Mulindwa wo muri CMI uzwi nka Mukombozi, bose bari mu mutaka wa General Abel Kandiho uyobora CMI.

Imikoranire ya RNC na CMI ndetse n’ibikorwa by’iyicarubozo bya hato na hato bikorerwa abanyarwanda, bitizwa umurindi na Minisitiri w’Umutekano, Lt Gen. Henry Tumukunde, ushyigikiye abarwanya u Rwanda nk’uko byakunze kugarukwaho n’ibinyamakuru bitandukanye muri Uganda, bigaragaza ko umubano w’u Rwanda na Uganda wazahajwe n’ibikorwa byo gushyigikira abarwanya Leta y’u Rwanda bibera muri Uganda.


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
konka Monaco
IBARUWA ZA JORIJI
ora
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA
Loading...