konka coffee
KONKA

AMAKURU

UKWEZI

Abakirisitu b’i Bethlehem bariye karungu, imyigaragambyo yo kwamagana Trump yafashe indi ntera-Amafoto

Abakirisitu b’i Bethlehem bariye karungu, imyigaragambyo yo kwamagana Trump yafashe indi ntera-Amafoto
6-12-2017 saa 11:07' | By Vincent Nsengiyumva | Yasomwe n'abantu 2750 | Ibitekerezo 5

Abakirisitu b’i Bethlehem, agace gafatwa nk’umurwa w’Abizera kavukiyemo Yezu Christ, bakoze imyigaragambyo ikomeye yo kwamagana Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika Donald Trump ufite gahunda yo kuza kwemeza Yeruzalemu nk’umurwa mukuru wa Israel.

Iyi myigaragambyo yatangiye ku munsi w’ejo ku wa Kabiri tariki ya 5 Ukuboza 2017, nyuma y’uko bamwe mu bayobozi mu nzego zo hejuru muri Amerika batangaje amakuru avuga ko Trump ari buze kwemeza Yeruzalemu nk’umurwa mukuru wa Israel mu mbwirwaruhame ari buvuge uyu munsi kuwa Gatatu.

Iyi myigaragambyo iri gukorwa na bamwe mu bakirisitu bo muri Palestina batishimiye iki gikorwa cyo kugira Yeruzalemu umurwa mukuru wa Israel, aho bakoresheje ibyapa biriho amafoto ya Trump ndetse bamwe bakaba bagaragaye bari kuyatwikira mu muhanda bavuga amagambo yumvikanisha ko Trump ashaka kubinjirira mu buzima

Ku byapa by’abigaragambyaga hari hagiye handitseho amagambo agaragaza ko batazigera bemera ko Yeruzalemu ijyanwa muri Israel ndetse ko igitekerezo cya Trump kigomba guteshwa agaciro vuba na bwangu.

Bimwe mu byapa byari bitwawe n’abigaragambyaga byari byanditsweho amagambo agira ati “Yeruzalemu ni umutima wa Palestina nta mpamvu y’ibiganiro.”

Israel na Palestine bimaze imyaka myinshi birwanira agace ka Yeruzalemu aho buri gihugu kivuga ko ari ubutaka bwacyo, kuburyo buri gihugu muri ibi byombi gifata Yeruzalemu nk’ umurwa mukuru wacyo.

Abaperezida b’ibihugu bitandukanye birimo Turukiya, Jordan, Palestine, Misiri,Ubufaransa, Arabia Saoudite bakomeje kuburira Trump kuri icyo cyemezo aho bose bagaragaza ko gishobora guteza ikibazo gikomeye mu rugendo rugamije kugarura amahoro hagati y’ibihugu byombi .

JPEG - 92.2 kb
JPEG - 102.5 kb
JPEG - 105.9 kb
JPEG - 122.7 kb

INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo 5
Maliya Kuya 13-12-2017

none se aba barabu bararwana n ibyandistwe? Ni ibihe byahanuwe, Trump baramurenganya..basubire mu mateka...
Erega bakomoka Kuri Hagari..abandi kuri Sara, kandi kuri Sara nibo Imana yagiranye isezerano....
Nibyo biri buteze intambara Ariko bazatabarwa.

damas Kuya 8-12-2017

ukwezi twemera amakuru mutugezaho,Imana ige ibaha umugisha.

damas Kuya 8-12-2017

ukwezi twemera amakuru mutugezaho,Imana ige ibaha umugisha.

LUCKY Kuya 7-12-2017

ESE BURYA NUKU BIMEZE BYARI BYANYOBEYE
NANJYE NDASOBANUKIWE.MURAKOZE.

Mimi Kuya 6-12-2017

Ukwezi ndabashimiye kuri iyi nkuru, mwe muyanditse neza bitumye menya neza aho biva n’iyo bijya najyaga nibaza bikanshobera! Bravo @ukwezi👠murakoze

IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
konka Monaco
IBARUWA ZA JORIJI
ora
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA
Loading...