konka coffee
KONKA

AMAKURU

UKWEZI

Abimukira bari kugurishirizwa muri Libia bakomeje gukorerwa iyicarubozo -Amafoto

Abimukira bari kugurishirizwa muri Libia bakomeje gukorerwa iyicarubozo -Amafoto
28-11-2017 saa 10:51' | By Vincent Nsengiyumva | Yasomwe n'abantu 7273 | Ibitekerezo 1

Mu byumweru bibiri bishize nibwo hatangiye gukwirakwizwa amafoto n’amavidewo ku mbuga nkoranyambaga ndetse n’inkuru mu binyamakuru bitandukanye bigaragaza ibikorwa by’iyicarubozo biri gukorerwa abimukira b’Abanyafurika muri Libya ibintu byakomeje kwamaganwa bikomeye n’ibihugu bitandukanye birimo n’u Rwanda.

Ikinyamakuru Les Obsevateur cyagaragaje amwe mu mafoto agaragaza bamwe mu bimukira b’abacakara bafungiye muri Libya aho bari gukorerwa ibikorwa by’iyicarubozo ku buryo buteye ubwoba abandi bagakoreshwa imirimo igoye cyane y’ubucakara.

Tariki ya 14 Ugushyingo 2017, ubwo CNN yatangazaga bwa mbere inkuru y’ibi bikorwa biri gukorerwa ikiremwamuntu muri Libya, nibwo byatangiye kumenyekana ko muri iki gihugu hamaze igihe kitari gito hakorerwamo ibikorwa by’icuruzwa ry’Abanyafurika bagirwa abacakara bagakoreshwa imirimo y’uburetwa ndetse bakanakorerwa ibikorwa bitandukanye bya kinyamaswa.

Kuva ubwo niho hatangiye kugaragazwa amafoto n’amashusho biteye ubwoba agaragaza bimwe mu bikorwa bihakorerwa, cyane ko iki gihugu gikunze gukoreshwa nk’icyambu kigeza abimukira mu bihugu by’u Burayi na Amerika bavuye muri Afurika, abakigezemo [igihugu cya Libya] baturutse mu bihugu bitandukanye bakananirwa kwambuka bahita bafatwa bagashyirwa mu nkambi maze bagatangira kugurishwa mu cyamunara.

Amafoto n’amavidewo byashyizwe kuri facebook noneho, agaragaza uburyo buteye ubwoba bw’iyicarubozo burimo gukorerwa aba bimukira, aho abantu babibonye bagaragaje ko Afurika ndetse n’abandi bagiraneza bakwiye guhaguruka bakarwanya ibi bikorwa biteye isoni, ubwoba n’agahinda.

Bimwe mu bihugu bya Afurika ndetse n’abayobozi batandukanye bamaganiye kure ibi bikorwa ndetse u Rwanda rukaba rwarahise rwemerera kugoboka abimukira basaga 30.000 bari gucururizwa muri Libya maze bakazanwa bagahabwa ubufasha butandukanye.

Ibi byatangajwe na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga akaba n’Umuvugizi wa Leta, Louise Mushikiwabo, aho yavuze ko n’ubwo u Rwanda ari ruto, rugifite indangagaciro n’umutima ufasha ku buryo rutabura kugoboka bamwe mu Banyafurika barimo gucururizwa muri Libya bakajyanwa mu bikorwa by’ubucakara.

Abenshi mu bisanga muri ubu buzima ni ababa baturutse mu bihugu byabo bahunze ibibazo bitandukanye bishingiye ku mvururu za politike, ibibazo by’ubukungu n’ibindi bitandukanye aho ngo biganjemo abo muri Niger, Mali, Nigeria na Ghana .

Ibikorwa by’ubugome bw’indangakamere bikomeje gukorerwa abimukira barimo kugurishirizzwa muri Libya

Aba ni bamwe mu bimukira bafungiye mu nkambi ya Bani Walid iri muri Libya aho bakurwa bajyanywe mu bikorwa by’ubucakara

PNG - 306.2 kb

Abantu batandukanye bakomeje gutabariza aba banyafurika barimo kwicwa ku manywa y’ihangu muri Libya

JPEG - 106.1 kb

Bamwe mu bimukira bafungiranwe mu nkambi muri Libiya aho bagurishirizwa mu cyamunara


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo 1
theoneste Kuya 28-11-2017

Harya buriya umuryango w’abibumbye biriya iyo ubibonye ubona ari film koko ! Abantu bapfa kuriya amahanga arebera koko !
Imana ifitanye urubanza nabazi gukora neza ntibabikore !

English
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
konka Monaco
IBARUWA ZA JORIJI
ora
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA
Loading...