konka coffee
KONKA

AMAKURU

UKWEZI

Agaciro k’abaturage bacu gasumba cyane peteroli n’amabuye y’agaciro - Kagame

 Agaciro k’abaturage bacu gasumba cyane peteroli n’amabuye y’agaciro - Kagame
8-12-2017 saa 08:39' | By Akayezu Jean de Dieu | Yasomwe n'abantu 2724 | Ibitekerezo

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame, yavuze ko agaciro k’abaturage ba Afurika gasumbye cyane peteroli n’amabuye y’agaciro uyu mugabane utunze bityo Urubyiruko n’abandi bose bakwiye guhindura imyumvire bakumva ko umugabane wa Afurika ufite ubukungu kamere bakwiye kubyaza umusaruro

Ibi Perezida Kagame yabigarutseho mu nama yiga ku bucuruzi muri Afurika, aho yahuje abasaga 1500 baganira ku bufatanye bw’ibihugu no guhanga imirimo ku mugabane wa Afurika hibandwa ku cyateza imbere urubyiruko rwa Afurika muri rusange dore ko ari bo mizero y’ejo.

Ubwo yagezaga ijambo ku bitabiriye iyi nama, Perezida Kagame yavuze ko umugabane wa Afurika ufite ubukungu kamere, anakomoza ku kuba hakwiye guha agaciro urubyiruko harebwa ku bushobozi rufite mu guteza imbere Afurika.

Yagize ati “Umugabane wacu uzwiho cyane kugira ubukungu kamere. Ariko agaciro k’abaturage bacu gasumbye cyane peteroli n’amabuye y’agaciro uyu mugabane utunze, Ibyo ntibivuga kureba gusa umubare w’abantu(urubyiruko) ahubwo igikwiye kwitabwaho ni ukureba ubushobozi bifitemo no gushyiraho ingamba n’uburyo ubwo bushobozi bwabo babukoresha mu guteza imbere Afurika”

Yakomeje agira ati “Urubyiruko n’abandi bose dufatanije dukwiye guhindura imyumvire. Twe ubwacu turabikeneye, aho dutuye n’abaturage bose twese hamwe tukongera umuhate kandi ntiducike intege. Tugomba kwigirira icyizere kandi ntikibe cya kindi kiraza amasinde”

Perezida Kagame kandi yavuze ko impamvu ba rwiyemezamirimo bakiri bato bakwiye kwitabwaho ndetse n’Urubyiruko rutuye umugabane wa Afurika rukitabwaho by’umwihariko ,kuko aribo mizero y’ejo hazaza.

Iyi nama yateguwe na Perezida wa Misiri Abdel Fattah Al Sisi, ikaba ibera mu Mujyi wa Sharm El Sheikh; iritabirwa n’abasaga 1500 nyuma y’iya 2016 yahuje abasaga 1000 baturutse mu bihugu 45.

Abakuru b’ibihugu bagera kuri barindwi barimo uwa Guinea, Alpha Condé ari na we uyoboye Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe; uwa Chad, Idriss Déby, uw’u Rwanda, Paul Kagame; uwa Cote d’Ivoire, Alassane Outtara; uwa Comoros, Azali Assoumani n’uwa Somalia,Mohamed Abdullahi Mohamed ni bo bari bwakirwe na Sisi.

Visi Perezida wa Nigeria, Yemi Osinbajo na Minisitri w’Intebe wa Mozambique,Carlos Agostinho do Rosário na bo biteganyijwe ko bari bwitabire iyi nama. Mu batanga ibiganiro kandi harimo Isabel dos Santos, Umuyobozi wa Unitel Angola, Umunyemari Tony Elumelu Vera Songwe, Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa Komisiyo ya Loni ishinzwe ubukungu bwa Afurika (UNECA) n’abandi.
AMAFOTO:Village Urugwiro


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
konka Monaco
IBARUWA ZA JORIJI
ora
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA
Loading...