konka coffee
KONKA

AMAKURU

UKWEZI

Barack Obama yibasiwe nyuma yo kugereranya Trump wamusimbuye n’umunyagitugu Hitler

Barack Obama yibasiwe nyuma yo kugereranya Trump wamusimbuye n’umunyagitugu Hitler
8-12-2017 saa 11:07' | By Chief Editor | Yasomwe n'abantu 4133 | Ibitekerezo

Barack Obama wahoze ari Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, yibasiwe n’Abanyamerika benshi bamushinja kurengera no gutesha agaciro ubudahangarwa bw’iki gihugu, bitewe n’uko yagereranyijwe Donald Trump wamusimbuye n’umunyagitugu w’Umudage, Adolf Hitler.

Kuwa Kabiri tariki 5 Ukuboza 2017, nibwo Barack Obama yavugiye mu kigo giteza imbere ubukungu giherereye i Chicago, ko ubutegetsi buriho muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika bumeze nk’ubwo ku ngoma y’umunyagitugu Hitler mu Budage.

Mu ijambo rye, Barack Obama ntiyeruye ngo avuge Donald Trump mu mazina ariko yatunze agatoki ubutegetsi bwe. Imbere y’imbaga y’abantu basaga 1800, Obama ati: "Tugomba kwitondera cyane iyi demokarasi yacu n’ibindi bishobora gushyira igihugu cyacu mu kaga. Ibirimo kuba hano nibyo byabaye mu Budage mu myaka y’ 1930, n’ubwo bari bafite demokarasi hariho n’iterambere mu by’umuco n’ikoranabuhanga, Adolf Hitler yabirushije imbaraga, imiyoborere ye ituma abantu miliyoni 60 bapfa, ubwo rero mugomba kwitonda cyane"

Mu ijambo rya Obama, yaciye amarenga ko n’ubwo Amerika ari igihugu cyateye imbere kikaba gifite demokarasi n’iterambere mu buryo bwinshi butandukanye, ubutegetsi n’imitegekere ya Donald Trump ishobora kubirusha imbaraga igihugu kikisanga ahantu habi bizakigora kwikura. Yanakomoje kandi ku ntambara iri hagati ya Perezida Trump n’itangazamakuru ryo muri iki gihugu, avuga ko we akiri ku butegetsi yubakiraga ku bucuti no kwisanzura kw’itangazamakuru, yirinda icyatuma hazamo ihangana.

Bamwe mu banyamerika ariko bagaragaje ko rwose bababajwe no kubona Perezida wacyuye igihe, atinyuka kugereranya uwamusimbuye n’umunyagitugu woretse ubuzima bw’amamiliyoni y’abantu akanateza isi ibyago birimo n’ibikiyikurikirana kugeza n’ubu.

JPEG - 44.4 kb
JPEG - 34.1 kb
JPEG - 28.1 kb

INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
konka Monaco
IBARUWA ZA JORIJI
ora
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA
Loading...