konka coffee
KONKA

AMAKURU

UKWEZI

Birakaze mu matora ya Perezida muri Kenya, Raila Odinga yanze kwemera ko yatsinzwe

Birakaze mu matora ya Perezida muri Kenya, Raila Odinga yanze kwemera ko yatsinzwe
9-08-2017 saa 08:13' | By Chief Editor | Yasomwe n'abantu 8819 | Ibitekerezo 7

Raila Odinga usanzwe atavuga rumwe n’ubutegetsi bwa Uhuru Kenyatta usanzwe ari Perezida wa Kenya, yamaganiye kure ibyavuye mu matora by’ibanze bigaragaza ko yatsinzwe, agaragaza ko ibarura ry’amajwi ryakozwe ridaciye mu mucyo, ibintu byatangiye guhangayikisha abaturage b’iki gihugu bikanga ko hakurikiraho imvururu zikagwamo ubuzima bw’abantu.

Nyuma y’uko ibiro bishinzwe amatora muri Kenya bitangaje 85% by’ibarura ry’amajwi ryakozwe bikagaragaza ko amatora yabaye kuri uyu wa Gatatu, Uhuru Kenyatta usanzwe ari Perezida ari imbere n’amajwi 54.8% mu gihe Raila Odinga bahanganye afite 44.3%, uyu Raila Odinga umaze kwiyamamaza kenshi atsindwa yahise agaragaza ko adashobora kwemera ibyavuye mu matora.

Iminsi ya nyuma yo kwiyamamaza muri Kenya, yasojwe n’iyicwa ry’umwe mu bayobozi bakomeye mu biro bishinzwe amatora, kimwe mu byo Raila Odinga ashingiraho ko bwari uburyo bwo gushaka inzira zo gukora uburiganya mu matora. Ibi yabigarutseho agira ati: "Dufite ibyo twatangarijwe n’abaduhagarariye hirya no hino bigaragaza ko turi imbere cyane. Dutewe ubwoba n’uko umugambi wo gushaka kutwiba ari wo watumye Chris Msando yicwa"

Uyu Chris Msando, yari umuyobozi mukuru mu biro bishinzwe amatora muri Kenya, akaba yarishwe habura iminsi micye cyane ngo amatora abe, iby’urupfu rwe, ikibyihishe inyuma n’ababigizemo uruhare bikaba bitarasobanuka.

N’ubwo abahatanira umwanya w’umukuru w’igihugu muri Kenya ari benshi, babiri nibo bahanganye cyane kandi bahabwa amahirwe. Uhuru Kenyatta w’imyaka 55, ni umuherwe akaba n’umuhungu wa Jomo Kenyatta wabaye Perezida wa mbere wa Kenya. Akomoka mu bwoko bw’aba Kikuyu bwakomotsemo abaperezida batatu bayoboye iki gihugu kuva cyabona ubwigenge mu 1963.

Raila Odinga w’imyaka 72 y’amavuko, we akomoka mu bwoko bw’aba Luo, ubu bukaba ari ubwoko bwa kabiri muri Kenya bugizwe n’abantu benshi. Uyu mugabo uvuga ko amatora n’ibarura ry’amajwi byabayemo uburiganya, ni umunyapolitiki ubimazemo igihe, dore ko yari na Minisitiri w’Intebe kuva muri 2008 kugeza muri 2013. Yabaye n’umudepite kuva mu 1992 aza no gukora indi mirimo myinshi muri Politiki ya Kenya. Yagiye ahanganira kenshi uyu mwanya w’umukuru w’igihuugu, kuva muri 2007 ahangana na Mwai Kibaki agatsindwa, akongera muri 2012 atsindwa na Uhuru Kenyatta, akaba yarongeye muri uyu mwaka. Uyu mukambwe kandi nawe akomoka mu muryango ukomeye mu bya Politiki, kuko ari n’umuhungu wa Jaramogi Oginga Odinga wari Visi Perezida wa mbere wa Kenya, wakoranye na Se wa Uhuru Kenyatta.

Mu matora yo muri 2007 ubwo Raila Odinga yatsindwaga amatora, hakurikiyeho imvururu zahitanye ubuzima bw’abantu basaga 1200 abandi batari bacye bakurwa mu byabo, n’ubu kuba ibyavuye mu matora bitavugwaho rumwe bikaba byatangiye gutuma bamwe mu baturage bagira ubwoba ko bashobora kwibasirwa n’izindi mvururu nyuma y’amatora.


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo 7
Gatare Peter Kuya 10-08-2017

Hari icyo nasa n’umwunganizi kuri iyi nkuru: Raira nibyo amaze ighe kinini yifuza kuyobora Kenya nka President; ariko siwe wenyine ukomoka mu bandi banyapolitiki bakomeye muri kiriya gihugu! Nibenshi cyane.

Ikibazo s’uko ari umunyapolitiki ukomeye, ikibazo n’uko politiki ye ishingiye k’ubwoko [Luo] n’akarere [Western]. Nubwo Uhuru Kinyata akomoka mu bwoko bw’aba Kikuyu [Central] -wenda akaba afite abayoboke bagendera k’ubunyagikuyu bwe n’akarere akomokamo; wibuke ko we afite n’abayoboke bava muyandi mashyaka [coalition] ari mu Rift Valley aho former President Arap Moi yakomokaga; ari nawe wasimbuye Jomo Kenyatta [kandi adakomoka mubwoko bw’abanyagikuyu]. Eastern, North

kanyarwanda Kuya 10-08-2017

Bazaze mu Rwanda tubigishe Uko batora ntibibe akavuyo ariko Raira mbona atazahera atabaye perezida

KAralisa Kuya 10-08-2017

icyo tubarusha n’amahoro

KAralisa Kuya 10-08-2017

icyo tubarusha n’amahoro

KAralisa Kuya 10-08-2017

icyo tubarusha n’amahoro

KAralisa Kuya 10-08-2017

icyo tubarusha n’amahoro

Darren Kuya 10-08-2017

Ko numva amatora yabo ashobora kuba ashingiye ku moko!? Byaba bibabaje kabisa kuko ubushobozi ntibureberwa ku moko.

IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
konka Monaco
IBARUWA ZA JORIJI
ora
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA
Loading...