konka coffee
KONKA

AMAKURU

UKWEZI

Ingabo za Iraq zabohoye uduce twose twari twarigaruriwe na ISIS

Ingabo za Iraq zabohoye uduce twose twari twarigaruriwe na ISIS
9-12-2017 saa 22:03' | By Akayezu Jean de Dieu | Yasomwe n'abantu 1115 | Ibitekerezo

Igisirikare cya Iraq cyavuze ko cyabohoye iki gihugu bidasubirwaho nyuma y’uko hari ibice bimwe na bimwe by’iki gihugu byari bimaze igihe kinini byarigaruriwe n’umutwe w’iterabwoba ugendera ku mahame y’idini ya Islam ‘ISIS’

Minisitiri w’Intebe w’iki gihugu, Haider Al-Abadi, yavuze ko kugeza ubu bamaze gutsinda ISIS ndetse ko ingabo z’iki gihugu zamaze kubohora umupaka Iraq ihuriraho na Syria

Abinyujije ku rukuta rwe rwa Twitter, Minisitiri Al-Abadi yagize ati "Twatsinze Daesh(ISIS) binyuze mu bumwe no kwitangira igihugu cyacu. Harakabaho Iraq n’abaturage bayo”

Yakomeje agira ati “Umwanzi wacu yahoze ashaka kwica abaturage bacu ariko twamutsinze binyuze mu gushyira hamwe, umuhate no gukunda igihugu cyacu”

Mu mwaka wa 2014, Umutwe w’iterabwoba IS wafashe igice kinini cy’amajyaruguru n’uburengerazuba bw’umurwa mukuru wa Iraq, Baghdad. Minisitiri w’Intebe w’igihugu cya Iraq, Haider Al-Abadi, Kuri uyu wa Gatandatu ubw yagezaga ijambo ku banyamakuru


Bimwe mu byo wamenya kuri IS

“Islamic State”, ‘’Etat Islamique” cyangwa “Daesh” ni yo mazina uyu mutwe uzwiho, bisobanuye “Leta igendera ku matwara y’idini ya Islam.

Impuguke muri Politiki zo mu Burasirazuba bwo hagati zivuga ko igitekerezo nyamukuru cyo gushinga umutwe wa Islamic State cyatangijwe n’intagondwa y’Umunya-Jordania Abou Moussab Al-Zarqaoui mu mwaka wa 2003 ubwo Leta zunze ubumwe za Amerika zagabaga ibitero muri Irak.

Bawushinze bafite intego yo guhashya Abanyamerika muri Irak ndetse n’abaturage bo mu bwoko bw’aba Chiites bo muri iki gihugu bashinjwaga ko bafatanyije n’abo mu Burengerazuba bw’Isi(u Burayi na Amerika). Uyu mutwe watangijwe ku mugaragaro tariki ya 13 Ukwakira 2006 n’ihuriro ry’imitwe itandukanye yakoreraga muri Irak irimo uwa Al Qaida wamenyekanye cyane ufatanyije n’indi mitwe itanu y’abarwanyi b’intagondwa b’aba “Jihadistes” .

Tariki 9 Mata 2013 uyu mutwe watangaje ko waguriye ibikorwa byawo mu gace kose k’uburasirazuba bwo hagati ndetse uhindura izina wiyita ISIL (Islamic State In Irak and Levant). Uyu mutwe wiyita “Leta” nubwo atari Leta nk’izindi zimenyerewe. Uyu mutwe ugerageza gukora nka Leta kuko ufite inzego z’ubuyobozi, ibendera, inzego z’ubutabera, uburezi, ifaranga, ndetse n’ibindi byinshi biranga igihugu. Uyu mutwe uyobowe n’umuyobozi wawo w’ikirenga Abou Bakr al-Baghdadi wamaze kwiyita ko yasimbuye Intumwa y’Imana Mohammad (Califa).

Nk’umutwe ushingiye ku mahame akomeye y’idini rya Islam ya “Sharia”, intego nyamukuru ya Islamic State nk’uko izina ryawo ribigaragaza, ni ugushyiraho Leta zigendera kuri aya mahame mu gace k’u Burasirazuba bwo hagati muri Aziya no mu majyaruguru y’Umugabane wa Afurika.


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
konka Monaco
IBARUWA ZA JORIJI
ora
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA
Loading...