konka coffee
KONKA

AMAKURU

UKWEZI

Intambara yarose bakozanyaho mu Nteko ya Uganda, Minisitiri n’Abadepite 25 birukanywe

Intambara yarose bakozanyaho mu Nteko ya Uganda, Minisitiri n’Abadepite 25 birukanywe
28-09-2017 saa 09:50' | By Chief Editor | Yasomwe n'abantu 9987 | Ibitekerezo 3

Perezida w’Inteko Ishinga Amategeko ya Uganda, Rebecca Kadaga, kuri uyu wa Gatatu yirukanye umuminisitiri umwe n’abadepite 25 bitabiriye imirwano ikaze yabereye mu ngoro y’Inteko Ishinga Amategeko y’iki gihugu, aho umwe muri bo yari yanajyanyemo imbunda.

Minisitiri w’amazi mu gihugu cya Uganda, Ronald Kibuule, yirukanywe ashinjwa kuba yaragiye mu ngoro y’Inteko Ishinga amategeko yitwaje imbunda. Yirukanywe kandi ari kumwe n’abadepite 25, abenshi muri bo babarizwa mu mashyaka atavuga rumwe n’ubutegetsi bwa Uganda.

Bijya gutangira, hari abadepite bavuze ko uyu Minisitiri yazanye imbunda mu Nteko, mu gihe bari barimo gusigana ku bijyanye no kuba ingingo y’102 mu Itegeko Nshinga rya Uganda, yahindurwa hagakurwamo inzitizi yo kwiyamamariza kuba Perezida ku muntu ugejeje ku myaka 75, bamwe bagasanga ibi birimo gukorwa kugirango Perezida Museveni azemererwe kongera kwiyamamaza muri 2021 mu gihe ubusanzwe Itegeko Nshinga ririho ritabimwemerera.

Abadepite barimo Robert Kyagulanyi wamamaye muri muzika ya Uganda nka Bobi Wine, hakazamo uwitwa Allan Ssewanyana, Monica Amoding, Dr Sam Lyomoki, Betty Nambooze,Ibrahim Kasozi na Moses Kasibante bari mu bamaze kwirukanwa kubera imvururu bateje mu Nteko n’ubwo banze gusohokamo hakitabazwa abashinzwe umutekano. Birukanywe mu Nteko ndetse baba bahagaritswe mu kazi ariko bagomba no gufatirwa ibihano bishobora no kuzavamo kuba bakwirukanwa burundu.

REBA VIDEO Y’IMIRWANO HANO:


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo 3
ignacio Kuya 29-09-2017

Ibi bitagayitse , abadepite koko. barwane, ubwose urugero baba baha ababatoye ni uruhe!Africans!!!!

NDUSENGE Kuya 28-09-2017

GENDA RWANDA URINZIZA AMAKOSA NKAYO NTIWAYUNVA MURWANA AZAZE BIGIRE KUNTEKO YO MURWANDA IKINYABUFPURA NO KWIYUBAHA NUBUNYANGAMUGAYO KOKO ABAYOBOZI BAKARWANA !!!!!!!

uwamaliya beatrice Kuya 28-09-2017

biragayitse cyane babohereze Murwanda nka 2mois zirahagije babigishe ikinyabupfura muzasubira iwanyu muzi uko mukwiriye kwifata. uziko w agirango muri aba motari nibo bakunda kurwana.

IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
konka Monaco
IBARUWA ZA JORIJI
ora
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA
Loading...