konka coffee
KONKA

AMAKURU

UKWEZI

Kenya:Urukiko rwateye utwatsi abashaka ko intsinzi ya Kenyatta yongera guteshwa agaciro

Kenya:Urukiko rwateye utwatsi  abashaka ko intsinzi ya Kenyatta yongera guteshwa agaciro
7-11-2017 saa 15:24' | By Akayezu Jean de Dieu | Yasomwe n'abantu 3114 | Ibitekerezo 1

Urukiko rukuru rwa Kenya rwateye utwatsi ubusabe bw’abagabo babiri barimo George Bush ndetse na John Chengo bahoze ari abayobozi bahagarariye abanyeshuri muri kaminuza ya Moi University aho bashakaga ko urukiko rubaha uburenganzira bwo kujya mu baturage gusinyisha bashaka imikono y’abifuza ko intsinzi ya Perezida Uhuru Kenyatta yegukanye kuri 26 Ukwakira iteshwa agaciro

Aba bagabo bombi bari basabye urukiko ko rwakwakira ikirego cyabo ariko ntibacibwe amafaranga y’igarama bagahabwa n’ayo kugura impapuro bazifashisha muri iki gikorwa ndetse bakaba banakwishyurirwa ababunganira mu mategeko (ibi byari gutwara angana na miliyoni n’igice z’amashilingi ya Kenya) kuko bo nta bushobozi bwo kubishyura bafite gusa ibi byose urukiko rwabitesheje agaciro.

Aba bagabo bavuga ko impamvu basabye gufashwa n’urukiko muri iki gikorwa cyabo bateguye ari uko nta bushobozi bafite cyane ko ngo babayeho mu buzima bubi aho baba muri Huruma Estate baba mu kazu k’akaruri nako katagira amadirishya bitewe n’amikoro make ari nacyo bahereyeho basaba urukiko kuborohereza nk’uko Nairob News dukesha iyi nkuru yabitangaje.

Daniel Ole Keiwua, Umuyobozi mu rukiko rukuru rwa Kenya yatesheje agaciro ubu busabe bw’aba bagabo avuga ko nta shingiro bufite.

Kuva tariki 26 Ukwakira 2017, amatora yaba muri Kenya ndetse bigatangazwa ku mugaragaro ko Uhuru Kenyatta yongeye gutsinda aya matora ku majwi y’umurengera dore ko yagize 98% akanikira kure Raila Odinga bari bahanganye muri aya matora. Gusa nyuma hakomeje kumvikana abantu benshi bagenda bagagaza ko batishimiye intsinzi ya Uhuru Kenyatta ndetse bashaka ko yakongera igateshwa agaciro.


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo 1
peterovic Kuya 8-11-2017

Mwokabyaramwe mwaretse igihugu kigatekana Imana itabare kenya

English
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
konka Monaco
IBARUWA ZA JORIJI
ora
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA
Loading...