konka coffee
KONKA

AMAKURU

UKWEZI

Liberia: Uwahoze ari umukinnyi rurangiranwa mu mupira w’amaguru yatorewe kuba Perezida

Liberia: Uwahoze ari umukinnyi  rurangiranwa mu mupira w’amaguru  yatorewe kuba Perezida
27-12-2017 saa 18:41' | By Akayezu Jean de Dieu | Yasomwe n'abantu 4082 | Ibitekerezo 2

George Weah, wahoze ari umukinnyi w’umupira w’amaguru waciye agahigo katarabasha kugerwaho n’undi munyafurika, yamaze gutorerwa kuba Perezida wa 25 w’igihugu cya Liberia mu matora yabaye kuri uyu wa Kabiri aho yahigitse ku mugaragaro uwari Visi Perezida w’iki gihugu Joseph Boakari.

George Weah w’imyaka 51, yatsinze icyiciro cya mbere cy’amatora maze ntiyageza ku majwi 50% asabwa kugira ngo atangazwe nka perezida ku buryo budasubirwaho maze hategerezwa icyiciro cya kabiri.

Kuri uyu wa Gatatu tariki 27 Ukuboza 2017, nibwo muri iki gihugu habaye amatora y’icyiciro cya kabiri ndetse bahita bajya mu gikorwa cyo kubarura amajwi aho komisiyo ishinzwe amatora yatangaje ko kugeza ubu Weah afite agera kuri 53,89% bityo ari nawe watsinze aya matora bidasubirwaho.

Amwe mu mateka ya George Weah waciye agahigo muri ruhago

George Weah w’imyaka 51, yamenyekanye nk’umukinnyi w’igihangange mu mateka y’umupira w’amaguru muri Afurika, ubwo mu mwaka w’1995 yegukanaga umupira wa zahabu (Ballon d’Or) bivugwa ko ari ku rutonde rw’ibihangange nka Cristiano Ronaldo, Lionel Messi, Zinedine Zidane, Luis Figo, Kaka, Ronaldinho n’abandi benshi babashije gukora aya mateka.

George Weah wahagaritse iby’umupira w’amaguru muri 2003 maze ajya muri politiki, yatwaye Ballon D’Or nk’umukinnyi w’umwaka ku isi yose, ubwo yakinaga muri AC Milan yo mu Butaliyani, hari mu mwaka w’1995. Yanagiye aca uduhigo muri Afurika, kuko mu 1989, mu 1994 no mu 1995 yagiye ahabwa igihembo cy’umukinnyi w’umwaka ku mugabane wa Afurika.

Mu mwaka w’1996 , yahawe igihembo cy’umukinnyi w’ikinyejana muri Afurika. Mu mwaka wa 2004, yashyizwe n’icyamamare Pelé ku rutonde rw’abakinnyi 100 b’umupira w’amaguru b’ibihangange kurusha abandi ku isi bari bakiriho icyo gihe.

George Weah yatangiriye umupira w’amaguru mu gihugu cye cya Liberia, ariko aza gukomereza i Burayi aho yamaze imyaka 14 akinira amakipe atandukanye mu Bufaransa, mu Butaliyani no mu Bwongereza. Arsene Wenger usigaye atoza Arsenal, niwe wamujyanye i Burayi mu 1988 amusinyisha amasezerano mu ikipe ya Monaco yatozaga icyo gihe. Mu 1992, yagiye muri Paris Saint Germain ayifasha gutwara igikombe cya shampiyona mu 1994.

Mu mikino y’amakipe yabaye aya mbere iwayo azwi nka UEFA Champions League yo mu mwaka w’imikino w’1994/1995, George Weah niwe warangije ari rutahizamu ufite ibitego byinshi, ahita anaterwa imboni n’ikipe ya AC Milan yahise imugura mu 1995, agahita atwara Ballon d’Or. Yamaze imyaka ine muri iyi kipe , yubakiramo amateka akomeye mu mupira w’amaguru.

Yatwaye inshuro ebyeri igikombe cya shampiyona cyo mu Butaliyani ari kumwe na AC Milan, ahita yerekeza mu Bwongereza aho yakiniye Chelsea na Manchester City, hanyuma muri 2001 aza gusubira mu Bufaransa akinira Marseille, aza kurangiriza umupira w’amaguru muri Al-Jazira, hari muri 2003.

Uyu mugabo kandi yafashije igihugu cye kugera mu mikino ya nyuma y’igikombe cy’Afurika (CAN) inshuro ebyiri.

Muri 2005, George Weah yiyamamarije umwanya wa Perezida wa Liberia aratsindwa, ariko akomeza kugaragaza imbaraga mu gushaka kwinjira cyane mu bya politiki. Hamwe n’ishyaka ayobora riharanira impinduka muri demokarasi, muri 2014 George Weah yatorewe kujya muri Sena ya Leberia none inzozi ze yazigezeho aho yamaze gutorerwa kuyobora iki gihugu.

George Weah w’imyaka 51, Ubu ni Perezida wa Liberia

George Weah w’imyaka 51 na Joseph Boakari bari bahanganye mu matora


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo 2
Denise Kuya 29-12-2017

Bavuga ikirangirire ntibavuga rurangiranwa

alfa Kuya 27-12-2017

It’s amazing! Ubundi abakinnyi b’umupira baba bazwi ufite akayihayiho ka politike yatorwa.

IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
konka Monaco
IBARUWA ZA JORIJI
ora
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA
Loading...