konka coffee
KONKA

AMAKURU

UKWEZI

Mu mafoto : Umuhungu wa Perezida Trump yagaragaje uko Se atarangwa n’ irondaruhu

Mu mafoto : Umuhungu wa Perezida Trump yagaragaje uko Se  atarangwa n’ irondaruhu
7-02-2018 saa 10:11' | By Akayezu Jean de Dieu | Yasomwe n'abantu 3127 | Ibitekerezo

Umuhungu w’imfura wa Perezida Donald Trump uyobora Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Trump Jr. yavuze ko Se umubyara adafite ingengabitekerezo y’ivangura n’irondaruhu ahamya ko abamufata gutyo bamwibeshyaho dore ko hari na gihamya y’amafoto menshi ya Trump ari kumwe n’abirabura biganjemo ibyamamare.

Umuhungu wa Perezida Trump yagarutse kuri ibi mu kiganiro yagiranye na The Daily Caller News aho yagarutse birambuye kucyo atekereza kuri Papa we, kuri Robert Mueller uri gukora iperereza ku ruhare rw’Uburusiya mu matora ya Amerika yabaye muri 2016.

Muri iki kiganiro, umuhungu wa Trump yabajijwe icyo atekereza ku kuba papa we yanga abirabura urunuka, Trump Jr yavuze ko ibyagaragaye mu gihe Trump yiyamamazaga byari politikiyo kwiyamamaza ariko ntaho byari bihuriye n’ukuri.

Yagize ati “Rero ndakeka biteye ubwoba kubw’impamvu. Ngewe namaze igihe kinini mu bihe byo kwiyamamaza numva Papa abigarukaho ariko byari umukino wari wateguwe. Ikibazo cya mbere ubundi ni ukumenya ngo ibyo bintu by’irondaruhu n’ivangura bibaho. Akenshi irondaruhu ribaho ariko igisubizo ni icyawe cyo kumenya niba wabirwanya ukabikuraho”

Tump Jr yakomeje atanga ingero zifatika zigaragaza ko Se atarangwa n’irondaruhu ahubwo ibyo yavugaga mu bihe byo kwiyamamaza byari umukino wari wateguwe aho yatanze ingero nyinshi z’ibyamamare Perezida Trump yagiye yitabira ibirori byabo.

Yagize ati “Urabizi biratangaje, abaraperi bose abanyafurika, abanyamerika bose ni inshuti ze kuva kuri Jesse Jackson cyangwa Al Sharpton bagiye bifotozanya nawe”

Ubwo yiyamamarizaga kuba, Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donlad Trump yakunze kumvikana mu mvugo zigaragaza urwango rukabije afitiye abirabura ndetse hari ubwo yavugaga ko naramuka atowe ikintu cya mbere azakora ari ukwirikana abirabura bose bari muri Amerika ndetse akubaka urukuta runini rutandukanya Amerika na Mexique ndetse iki gikuta yavugaga ko amafaranga azacyubaka azishyurwa na Mexique.


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
konka Monaco
IBARUWA ZA JORIJI
ora
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA
Loading...