konka coffee
KONKA

AMAKURU

UKWEZI

Museveni yitandukanyije n’abayobozi ba Afurika banenze Trump, ashimangira ko ari umunyakuri

Museveni yitandukanyije n’abayobozi ba Afurika banenze Trump, ashimangira ko ari umunyakuri
24-01-2018 saa 12:33' | By Vincent Nsengiyumva | Yasomwe n'abantu 4053 | Ibitekerezo 5

Perezida wa Uganda Yoweri Kaguta Museveni yashimangiye ko akunda bidasanzwe Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump ngo kuko ibyo ajya avuga kuri Afurika byose ari ukuri.

Ibi Perezida Museveni yabigarutseho kuri uyu wa Kabiri tariki 23 ubwo yafunguraga inama y’inteko rusange y’Abadepite bahagarariye ibihugu byabo mu Nteko y’Umuryango wa Africa y’Iburasirazuba, (EALA), yateraniye i Kampala muri Uganda.

Mu ijambo rye Yoweri Kaguta Museveni yavuze ko ibyo Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump ahora avuga kuri Afurika ari ukuri.

Mu minsi ishize nibwo Perezida Donald Trump yavuze amagambo atarakiriwe neza mu matwi y’Abanyafurika aho yagereranyije ibihugu bya Afurika n’Imisarane (Shitholes), ibintu abayobozi batandukanye bo kuri uyu mugabane bamaganiye kure bagaragaza ko Trump yatandukiriye.

Perezida Museveni we yagaragaje kwitandukanya na bamwe mu bayobozi b’ibihugu bya Afurika banenze imvugo ya Perezida Trump, aho we yagaragaje ko ibyo Trump yavuze ku mugabane wa Afurika aribyo koko.

Yagize ati "Ni ubwa mbere mu mateka Leta Zunze Ubumwe za Amerika zigize umuyobozi mwiza. Njye Trump naramukunze cyane kuko ibyo ahora avuga kuri Afurika byose ni ukuri. Abanyafurika bakwiye kumenya ko aribo bagomba gufata iya mbere mu kwikemurira ibibazo, gusa ntabyo bazi kuko barananiwe.”

BBC itangaza ko mu bantu batashimishijwe n’amagambo ya Amerika harimo n’abayobozi bo ku mugabane w’i Burayi, nk’aho Perezida w’u Bufaransa Emmanuel Macron ku Cyumweru yatangarije iki kinyamakuru ko nawe atashimishijwe n’ibyo Trump yavuze ku bihugu bya Afurika.

Ku wa mbere tariki ya 22 Mutarama 2018 nibwo abaturage bo mu gihugu cya Haiti biriwe mu myigaragambyo yamagana Perezida Trump wagereranyije igihugu cyabo n’umusarani kimwe n’ibihugu bya Afurika.

Perezida Museveni yavuze aya magambo ashimagiza Perezida Trump nyuma y’amasaha make Ambasaderi wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika muri Uganda, Deborah Malac, anenze ibyo Donald Trump yavuze ku bihugu bya Afurika.

Ambasaderi Deborah Malac yagize ati “Amagambo Perezida Trump yavuze kuri Afurika ni ayo kubatesha agaciro.”

Perezida Donald Trump yavuze ko Afurika n’ibindi bihugu nka Haiti ari nk’imisarani [Shitole ubwo yabazwaga n’abagize inteko ishinga amategeko muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika impamvu akumira abimukira baturuka muri Haiti ndetse no mu bihugu bimwe na bimwe bya Afurika.

Muri 2017, nibwo Perezida Trump aherutse gushinjwa gukoresha imvugo yakiriwe nabi n’abatari bake aho yavuze ko igihugu cya Afghanistan ari ijuru ry’abiyahuzi akanavuga ko abaturage ba Haiti ari abarwayi ba SIDA ndetse icyo gihe akanibasira bimwe mu bihugu bya Afurika birimo Nigeria nkuko ikinyamakuru The New York Times cyabigarutseho icyo gihe.


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo 5
harmonize Kuya 26-01-2018

Afurica Koko Tuzahora Turi Mukirenge Cy’Amerca!! Mwumve Nkome.

harmonize Kuya 26-01-2018

Afurica Koko Tuzahora Turi Mukirenge Cy’Amerca!! Mwumve Nkome.

RUNDA Kuya 26-01-2018

NIBYO KOKO UKURI KURARWANA TRUMP YAVUZE UKURI 100% KANDI ABAMUNENZE NTABWO BAZI NEZA UKURI KW’IMVUGO YA TRUMP YAGERERANYIJE IBYO BIHUGU N’IMISARANE NTABWO YAVUZE KO ARI IMISARANE.

Ngenzi Kuya 25-01-2018

Ariko uyu nanjye nshyigikira Trump muri byose ni umunyakuri. Ndetse iyaba isi yarifite ba Trumps benshi ntamuntu watera undi ikibazo. Ariko nawe uzarebe iyo ugiye mu rugo rw’abantu bakennye cyane bakakubaza ngo urafata iki, uti ntacyo nariye, ugataha uhita ukaraba, ese hariya na toilette yawe aho wumva ari sawa ni hehe?

hhhh Kuya 25-01-2018

Museveni ari kugura inzira aragirango Trump atazamukura kubutegetsi

IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
konka Monaco
IBARUWA ZA JORIJI
ora
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA
Loading...