konka coffee
KONKA

AMAKURU

UKWEZI

Ngiye gufata Bibiliya yanjye njye kurahira kandi ntawe uzampagarika – Raila Odinga

Ngiye gufata Bibiliya yanjye njye kurahira kandi ntawe uzampagarika – Raila Odinga
18-12-2017 saa 10:27' | By Vincent Nsengiyumva | Yasomwe n'abantu 1362 | Ibitekerezo 2

Umuyobozi w’ihuriro ry’amashyaka atavuga rumwe na leta muri Kenya (NASA), Raila Odinga yavuze ko ari mu myiteguro yo kurahirira kuba Perezida wa Kenya mu minsi iri imbere, kandi ko nta muntu n’umwe uzamuhagarika.

Mu minsi ishize nibwo Perezida Uhuru Kenyatta yaburiye abatavuga rumwe na Leta abashaka kurahirira kuyobora igihugu bakwiye kubihurwa kuko amategeko y’iki gihugu adakwiye kubirebera gusa.

Kuri ikji cyumweru tariki ya 17 Ukuboza 2017 nibwo Umuyobozi w’ihuriro ry’amashyaka atavuga rumwe na leta, Raila Odinga, abinyujije ku rukuta rwe rwa Twitter yavuze ko mu gihe cya vuba ari bufate Bibiliya ye akajya kurahirira imbere y’Abanyakenya kandi ko nta muntu n’umwe ufite ububasha bwo kuzamuhagarika.

Ygaize ati “Nta n’umwe uzambuza kuzamura Bibiliya . Ni ngombwa guhaguruka ugapfira ukuri aho gupfa uryamye.”

Akomeza avuga ko atazihanganira na gato ubutegetsi buriho burangwa no kuyoborana igitugu, akarengane bwakomeza kuyobora. Akomeza avuga ko n’abaturage ba Kenya Ubwabo batishimiye imiyoborere n’uburiganya bugaragara mu matora aba muri iki gihugu.

Yagize ati “Abaturage ba Kenya bahora bagaragaza ko mu matora habamo uburiganya n’akarengane. Tuzatuza mu mu gihe dukozze amatora anyuze mu mucyo. Ndashaka kongera kubabwira ko ngiye gufata Bibiliya yanjye ndahire.”

Odinga yagombaga kurahira tariki 12 Ukuboza 2017 ariko aza kubisubika kubera ibibazo bya bamwe mu bamushyigikiye. Yri yabihuje n’umunsi iki gihugu kizihirizagaho imyaka 53 kibonye ubwigenge.


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo 2
jean paul Kuya 19-12-2017

ubutegetsi buraryoha ari kwanga GUPFA ADATEGETSE NKA KISEKED WA CONGO IBYE BIZARANGIRA AFUNWE CG YISHWE ABANYAFURIKA BAKUNDA UBUTEGETSI CYANE

dada Kuya 18-12-2017

Uyunawe yaracanganikiwe.ubundise wagiye guhanga udafite bibiliya?Odinga uzemereko watsizwe ntakindo

IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
konka Monaco
IBARUWA ZA JORIJI
ora
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA
Loading...