konka coffee
KONKA

AMAKURU

UKWEZI

Odinga agiye kurahirira kuyobora Kenya kandi ngo yiteguye ibizamubaho byose

Odinga agiye kurahirira kuyobora Kenya kandi ngo yiteguye ibizamubaho byose
29-01-2018 saa 16:29' | By Vincent Nsengiyumva | Yasomwe n'abantu 2094 | Ibitekerezo

Ishyaka NASA rya Raila Odinga utavuga rumwe n’ubutegetsi bwa Kenya, ryemeje ko kuri uyu wa Kabiri uyu mugabo agomba kurahirira kuba Umukuru w’igihugu.Gusa uyu mugabo yatangaje ko yiteguye no kuba yafungwa cyangwa akabura ubuzima.

NASA yatangaje ko uyu muhango w’irahira uzabera mu gace kazwi nka Uhuru Park gaherereye mu murwa mukuru Nairobi, ndetse ngo imirimo yose yo kwitegura yageze ku musozo.

Ubwo yari kuri Stade ya Homa Bay Raila Odinga yabwiye abayoboke b’ishyaka rye basaga ibihgumbi 200 bari bahateraniye ko imyiteguro y’irahira rye yarangiye kandi ko yiteguye ibimubaho byose ngo kabone n’iyo yafungwa cyangwa akicwa.

Yagize ati "Ndabatumiye mwese mu irahira ryanjye kuwa Kabiri tariki 30 Mutarama kuri Uhuru park. Nzabikora kandi nibiba ngombwa no guhara ubuzima cyangwa gufungwa nzemera bibeho."

Yunzemo ati “Ubuzima bwanjye ntaho butaniye n’ubw’umwana muto Pendo cyangwa se abantu basaga 300 bishwe kuva muri Kanama ubwo twiteguraga amatora."

N’ubwo Odinga yakomeje gushimangira ko nta kintu kizakoma mu nkokora gahunda ye yo kurahirira kuyobora Kenya ku munsi w’ejo,ubutegetsi bwa Perezida Kenyatta nabwo bwavuze ko uku kurahira kutazaba cyane ko ngo kunyuranije n’amategeko, buvuga ko bwiteguye kuzakoresha imbaraga zishoboka zose mu kugikumira.

Odinga agiye kurahira kuyobora iki gihugu mu gihe mu Ugushyingo umwaka ushize, Uhuru Kenyatta yarahiriye kukiyobora mu muhango witabiriwe n’abakuru b’ibihugu bitandukanye byo ku mugabane wa Afurika barimo Perezida Kagame.

Kenyatta yagiye kuri uyu mwanya nyuma yo gutsinda amatora yasubiwemo tariki ya 26 Ukwakira aho yagize amajwi arenga 98%.


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
konka Monaco
IBARUWA ZA JORIJI
ora
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA
Loading...