konka coffee
KONKA

AMAKURU

UKWEZI

Perezida Kagame yakiranywe urugwiro na mugenzi we wa Senegal (Amafoto & Video)

Perezida Kagame yakiranywe urugwiro na mugenzi we wa Senegal (Amafoto & Video)
13-11-2017 saa 13:37' | By Akayezu Jean de Dieu | Yasomwe n'abantu 3517 | Ibitekerezo

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame yaraye ageze mu gihugu cya Senegal aho agiye kwitabira inama mpuzamahanga yiga ku mahoro n’umutekano ibaye ku nshuro yayo ya 4 iri kuba ku matariki ya 13 na 14 Ugushyingo 2017.

Ku mugoroba wo kuri iki Cyumweru tariki 12 Ugushyingo 2017, Ubwo yageraga ku kibuga cy’indege cya Dakar kiri mu murwa mukuru w’iki gihugu cya Senegal ari naho iyi nama iri kubera , Perezida Kagame yakiranywe urugwiro na mugenzi we uyobora Senegal Macky Sall.

Iyi nama Perezida Kagame yitabiriye ifite insanganyamatsiko igira iti “Imbogamizi ku gucunga umutekano muri Afurika n’uburyo zabonerwa ibisubizo”. Ikaba iteganijwe guhuza abagera kuri 400 barimo abayobozi ku rwego rwo hejuru muri Politiki, mu nzego za Gisirikare, ndetse n’impuguke ziturutse muri Afurika yunze ubumwe, Ubumwe bw’Uburayi ndetse na muri Leta zunze ubumwe za America, iyi nama kandi iritabirwa n’abahagarariye za Sosiyete sivili ku isi.

Perezida Kagame kandi yahuye na Perezida Ibrahim Boubacar wa Mali
Reba Video uko byari bimeze Perezida Kagame agera i Dakar

AMAFOTO:Village Urugwiro


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
konka Monaco
IBARUWA ZA JORIJI
ora
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA
Loading...