konka coffee
KONKA

AMAKURU

UKWEZI

Perezida Trump yikomye FBI avuga ko isigaye ifite intege nke

Perezida Trump yikomye FBI avuga ko isigaye ifite intege nke
4-12-2017 saa 10:22' | By Akayezu Jean de Dieu | Yasomwe n'abantu 732 | Ibitekerezo 2

Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump yikomye bikomeye ndetse anenga n’uburakari bwinshi ibiro bishinzwe iperereza imbere muri gihugu FBI abishinja kugira imbaraga nke muri iki gihe.

Ibi Perezida Trump yabigaragaje akoresheje urubuga rwa Twitter, aho yavuze ko isura y’urwo rwego yanduye cyane ku buryo ari bwo bwa mbere bibaye mu mateka yarwo muri iki gihugu cy’igihangange.

Perezida Trump aherutse kwirukana Michael Flynn wari umujyanama we mu rwego rw’umutekano kubera kubeshya FBI ku birebana no kuba yaravuganye n’abayobozi b’Uburusiya. Gusa Trump yahakanye ko atasabye James Comey yirukanye ku buyobozi bwa FBI guhagarika iperereza kuri Michael Flynn.

Perezida Trump yongeye kwotswa igitutu ku birebana n’ibyo yari azi cyangwa se yavuze ku Barusiya Flynn yavuganye nabo. Trump asa nk’aho yahinduye ibyo yavuze mbere mu butumwa bwa Twitter asa nkuvuga ko yari azi ko Bwana Flynn yabeshye FBI.

BBC dukesha iyi nkuru ivuga ko abanenga Trump baramushinja kuba yarabangamiye ubucamanza igihe yasabaga James Comey kudakurikirana Michael Flynn.


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo 2
thales Kuya 6-12-2017

KO mbona amagambo akoreshwa muri Kenya na Odinga ari nkayakoreshwaga mu Rwanda mbere y’a 1994? murabe maso

thales Kuya 6-12-2017

KO mbona amagambo akoreshwa muri Kenya na Odinga ari nkayakoreshwaga mu Rwanda mbere y’a 1994? murabe maso

IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
konka Monaco
IBARUWA ZA JORIJI
ora
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA
Loading...