konka coffee
KONKA

AMAKURU

UKWEZI

Donald Trump yishimiye kuganira na Perezida Kagame (Amafoto na Video}

Donald Trump yishimiye kuganira na Perezida Kagame (Amafoto na Video}
26-01-2018 saa 12:45' | By Chief Editor | Yasomwe n'abantu 4572 | Ibitekerezo 2

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame, yagiranye ibiganiro na Perezida Donald Trump wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, ibi biganiro bikaba byabaye hari n’abayobozi batandukanye bagiye baherekeje Perezida Kagame i Davos mu Busuwisi aho yitabiriye inama mpuzamahanga yiga ku bukungu. Nyuma y’ibi biganiro Perezida Trump yagaragaje ko yashimishijwe cyane n’ibiganiro yagiranye na Kagame.

Minisitiri w’Intebe w’Ubwongereza, Theresa May, ndetse na Minisitiri w’Intebe wa Israel, Benjamin Netanyahu bari mu babanje kugirana ibiganiro na Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump, aha i Davos.

Perezida Kagame amaze iminsi ari aha i Davos aho yitabiriye inama mpuzamahanga yiga ku mpinduka zikenewe mu iterambere ry’Isi, World Economic Forum (WEF), yatangiye kuwa 23 Mutarama 2018.

Perezida Kagame yaherukaga guhura na Trump mu Nteko rusange y’Umuryango w’Abibumbye ku nshuro ya 72 yabaye kuwa 20 Nzeri 2017, Icyo gihe ntibyatangajwe niba hari ibiganiro bagiranye.

Perezida Kagame yavuze ko bagiranye ibiganiro byiza na Trump ku mibanire y’u Rwanda na Amerika, avuga ko u Rwanda rwungukiye mu bufatanye na Amerika kuko yafashije ubukungu bw’u Rwanda mu bucuruzi , ishoramari ndetse ko n’abakerarugendo bagiye bava muri Amerika bakaza mu Rwanda.

Yagize ati Ati “Amerika yashyigikiye ibikorwa by’ubukungu bwacu, mu bucuruzi, ishoramari , abakerarugendo baturutse muri Amerika basura u Rwanda.”

Abinyujije kuri Twitter nyuma y’uko bagirana ibiganiro, Perezida wa America Donald Trump yavuze ko ari iby’igiciro gihambaye guhurana na Perezida w’u Rwanda Paul Kagame kandi ko bagiranye ibiganiro byiza bizagirira umumaro ibihugu byombi.

JPEG - 129.3 kb
JPEG - 125.7 kb
JPEG - 110.4 kb
JPEG - 114.1 kb
JPEG - 163.4 kb

INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo 2
barigira inosa Kuya 26-01-2018

nkatwe nkabanyarwanda twishimiye kuba donat tarapo kuba yahuye naperezida wurwanda turishimwe

Habineza Kuya 26-01-2018

Perezida wacu wabonanye na Perezida wa USA bakaganira abona ko anamuteze amatwi ashatse yavuga ko yeshsje umuhigo,Kiliya gikorwa cyo guhana ibiganza cyali cyaramubereye igume.None Ahuuuuuu......

IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
konka Monaco
IBARUWA ZA JORIJI
ora
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA
Loading...