konka coffee
KONKA

AMAKURU

UKWEZI

Perezida Zuma yakomeje kotswa igitutu asabwa kwegura nawe ababera ibamba

Perezida Zuma yakomeje kotswa igitutu asabwa kwegura nawe ababera ibamba
14-02-2018 saa 16:52' | By Vincent Nsengiyumva | Yasomwe n'abantu 261 | Ibitekerezo

Ishyaka ANC (The African National Congres) riri ku butegetsi bwa Afurika y’Epfo rikomeje kotsa igitutu Perezida Jacob Zuma rimusaba kwegura bitarenze saa sita z’ijoro ry’uyu munsi.Zuma nawe yababereye ibamba aho yavuze ko nta kintu yishinja cyatuma yegura.

Ishyaka rya ANC rimaze iminsi itari mike risaba Perezida Zuma kuva ku buyobozi nyuma yo kugaragaza ko hari ibyaha byagiye bimugaragaraho byo ku rwego rwo hejuru, birimo ruswa, gukoresha nabi umutungo w’igihugu ku nyungu ze bwite n’ibindi.

Nyuma yo kubona ko akomeje kotswa igitutu, Perezida Zuma yamaganiye kure umugambi wo kumweguza avuga ko ANC itigeze imuha impamvu zifatika zatuma ava ku butegetsi manda ye itarangiye.

Umukambwe Jakob Zuma w’imyaka 75 yavuze ko ubuyobozi bwa ANC bwashyize ishyaka mu makuba ku buryo batazatinda kubona ko ibyo barimo ari amafuti, ashimangira ko ibyo barimo bidakwiye na gato..

Ibi byose Zuma yabitangarije mu kiganiro yagiriye kuri Televiziyo y’igihugu SABC, aho yanabajijwe niba koko yiteguye kwegura nk’uko arimo kubisabwa maze asubiza agira ati “Ntabwo ushyira ingufu ku bantu, ntukoresha imbaraga ku buryo buteza ikibazo.”

Yakomeje agira ati “Neretse abayobozi batandatu bakuru ko ibyifuzo bazamuye atari ubwa mbere. Babigaragaje muri Komite Nyobozi ubugira kabiri, ariko ntawigeze abasha kunyereka aho ikibazo kiri.”

Perezida Jacob Zuma ukomeje kotswa ashinjwa ibyaha bitandukanye yakuwe ku buyobozi bw’ishyaka rya ANC riri ku butegetsi mu kwezzi k’Ukuboza umwaka ushize wa 2017 asimbuzwa Cyril Ramaphosa.

Perezida Zuma yavuze ko nta mpamvu ihari yatuma yegura mu gihe manda ye itararangira


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
konka Monaco
IBARUWA ZA JORIJI
ora
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA
Loading...