konka coffee
KONKA

AMAKURU

UKWEZI

RDC: Urugo rwa Perezida Kabila rwatwitswe rurakongoka

RDC: Urugo rwa Perezida Kabila rwatwitswe rurakongoka
26-12-2017 saa 13:17' | By Vincent Nsengiyumva | Yasomwe n'abantu 2919 | Ibitekerezo 2

Urugo rwa Perezida wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Joseph Kabila, ruherereye mu gace ka Musienene muri Kivu y’Amajyaruguru rwatwitswe n’inyeshyamba ibyari birimo birangirika bikomeye ndetse umwe mu bapolisi baharindaga ahasiga ubuzima.

Bamwe mu baturage bo muri aka gace baganiriye na RFI bavuze ko inyeshyamba zatwitse inyubako eshatu zari zigize uru rugo, zitwika imodoka ndetse zica umwe mu ba polisi wahacungaga umutekano zirangije ziramutwika.

Abenshi mu baganiriye na RFI batunze agatoki inyeshyamba zo mu mutwe wa Maï-Maï, bavuga ko ari zo ziri inyuma y’ubu bugizi bwa nabi.

Aba baturage bo muri aka gace bakomeza bavuga ko bafite impungenge z’uko izi nyeshyamba zaba zikihishe hafi, aho basaba ko hagira igikrwa n’inzego zishinzwe umutekano zikabashakisha hakiri kare zitaragira ibindi zangiza muri aka gace.

Iki ni cyo gitero cya mbere cy’inyeshyamba kigambwe ku rugo rwa Perezida wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo kigatwika inyubako zigakongoka. Iki gitero kidasanzwe cyabaye muri iri joro ryakeye rya Noheli.

Agace ka Musienene kagabwemo iki gitero gahoramo imyigaragambyo y’abatishimiye ko Kabila akomeje kuba ku butegetsi ndetse n’abatishimye kubera umutekano muke uri kugenda ugaragara hirya no hino muri iki gihugu.

Inyeshyamba za Mai-Mai nizo zirigushyirwa mu majwi mu kuba inyuma y’ubu bugizi bwa nabi


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo 2
kamanzi augustin Kuya 27-12-2017

bukavu iherereye muri kivu yamajyepfo,ahubwo iyi nyubako yariherereye muri kivu yamajyaruguru mukarere ka beni mugace ka musienene

kayikire fidele Kuya 27-12-2017

Ubundi yaguye kubutegetsi also-ran Amahoro ubwo iyo nimburo niwe usigaye

IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
konka Monaco
IBARUWA ZA JORIJI
ora
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA
Loading...