konka coffee
KONKA

AMAKURU

UKWEZI

Raila Odinga yamaze kurahirira kuyobora Kenya mu birori byahuruje imbaga

Raila Odinga yamaze kurahirira kuyobora Kenya mu birori byahuruje imbaga
30-01-2018 saa 16:28' | By Akayezu Jean de Dieu | Yasomwe n'abantu 5726 | Ibitekerezo 6

Kuri uyu wa Kabiri tariki 30 Mutarama 2018, Raila Amolo Odinga uyobora ihuriro ry’amashyaka atavuga rumwe n’ubutegetsi muri Kenya, yarahiriye kuyobora igihugu cya Kenya mu birori byari byitabiriwe n’imbaga y’abanya Kenya baje kumushyigikira maze nawe ahita yemeza ko ari ‘Perezida w’Abaturage’.

Ni umuhango witabiriwe n’ibihumbi by’abaturage bari babukereye n’ibirango bitandukanye byanditseho “Perezida w’Abaturage Raila Odinga”

Raila Odinga yarahijwe mu buryo butameze nk’uko Uhuru Kenyatta yarahiye kuko abayobozi bashinzwe kurahiza umukuru w’igihugu cya Kenya batari bahari, ariko yarahiriye imbere y’imbaga y’abaturage kandi byagenze neza nta muvundo.

Mu ijambo yavuze nyuma yo kurahira, Odinga yashimiye abaturage ba Kenya kandi abasezeranya ko nta kizabatsinda nibakomeza gushyira hamwe.

Yavuze kandi ko kuva na mbere hose yahoze avuga ko iki gihe kizagera. Ati “Uyu ni umunsi w’amateka mu gihugu cyacu cya Kenya, Abanyakenya bateyeb intambwe yo kwishyira ukizana no kwitandukanya n’ubuyobozi bw’igitugu bwiba amajwi…. Twarabivuze na mbere nibatora, tuzatora, nibabara, tuzabara, nibiba, tuziba, nibatangaza amajwi natwe dutangaze amajwi, nibarahira natwe turahire. Uyu munsi twakoze ibyo twasezeranyije abaturage ba Kenya”

Odinga wari wasubitse iki gikorwa cyo kurahira ariko abarwanashyaka be n’abo bafatanyije kuyobora NASA bakomeza bamushyiraho igitutu kugeza ubwo bemeje irahira ryanabaye uyu munsi.

Uyu Odinga kandi yijeje abaturage ko aza kubagezaho impamvu bamwe mu bayobozi batavuga rumwe na Leta bazwi ho kumushyigikira batabashije kugera aho yarahiriye

Intumwa nkuru ya Leta ya Kenya, Githu Muigai yari yavuze ko irahira rya Raila Odinga rizafatwa nko kugambanira igihugu aho biteganyijwe ko uyu Odinga ashobora guhita akurikiranwaho ibi byaha byo kugambanira igihugu Uhuru Park, Abahereye umuhango w’irahira rya Raila Odinga hari hakubise huzuye Raila Odinga, Perezida w’Abaturage ba Kenya


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo 6
Claude Kuya 3-02-2018

Igihugu ni abaturage, niba abaturage bamutoye se kuki atababera President, Bikitwa ubugambanyi!?

Iyakaremye Kuya 1-02-2018

nge ndashima UHHUR kuko iriya nitangumugabo ubundi amagiyekubahirizwa UHHUR numuhanga kbs. uwomugabo warahiye yikozeho ahhh rekatubitegamaso.

salim John leonard Kuya 31-01-2018

Government ya Kenya irajenjetse ntabwo bugombaga gutuma buriya birori bibaho bikanarangira mu mutuzo peeeee !!!!!!!!! Ndumiwe.

NSENGIYUMVA Alexis Kuya 31-01-2018

Kenya n’Afurika yose muri rusange dukeneye amahoro. Ntawe ukwiye guhungabanya umudendezo w’abanyagihugu no kudindiza cyangwa gusubiza inyuma iterambre ryabo, amategeko akwiye kubahirizwa na buri wese ku bw’inyungu za twese.

Ndayambaje Robert Kuya 30-01-2018

Ibi ni agashya! Burya igihugu gishobora kugirira abaperezida babiri icyarimwe? Mfite amatsiko yo kumenya ibigiye gukurikiraho.

Hirwa Raoul Kuya 30-01-2018

Noneho mbonye agashya kbsa naho abandi barabeshya

IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
konka Monaco
IBARUWA ZA JORIJI
ora
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA
Loading...