konka coffee
KONKA

AMAKURU

UKWEZI

Trump yateranye amagambo na Kim Jong Un wa Koreya ya Ruguru hazamo no gutukana

Trump yateranye amagambo na Kim Jong Un wa Koreya ya Ruguru hazamo no gutukana
13-11-2017 saa 08:59' | By Akayezu Jean de Dieu | Yasomwe n'abantu 5420 | Ibitekerezo 1

Perezida Trump yababajwe cyane n’ibaruwa yasohowe na Koreya ya Ruguru ivuga ko Trump ari umusaza rukukuri, ibintu byatumye Trump arakara avuga ko nawe yabishatse yavuga ko Kim Jong Un ari igikuri kandi ko afite ubyibuho ukabije.

Ibiro bya Perezida wa Koreya ya Ruguru byasohoye itangazo rivuga ku ruzinduko Perezida Trump amazemo iminsi mu bihugu bya Asia rimunenga bikomeye ngo kuko yakunze kugaruka cyane kuri Koreya ya Ruguru n’umugambi wayo mubisha wo kugerageza ibisasu bya kirimbuzi.

Muri iri tangazo Koreya ya Ruguru yibasira cyane Trump aho hari aho rigera rikagira riti “Nta muntu wateganya igihe umusaza rukukuri wo muri White House azabura ubwenge maze agatangiza intambara y’ibisasu kirimbuzi n’igihugu cyacu.”

Nk’uko urubuga Politico dukesha iyi nkuru rwabitangaje ngo Perezida Trump yababajwe bikomeye n’uburyo Kim Jong Un wa Koreya ya Ruguru yamwise umusaza rukukuri ari nabyo byatumye nawe amuhindukirana akamwibasira mu buryo bukomeye agera n’ubwo amwita umugabo mugufi [ igikuri] ndetse ngo akaba anabyibushye bikabije.

Trump yagize ati “Kubera iki Kim Jong Un yatinyuka kuntuka akananyita umusaza mu gihe njyewe ntigeze mwita igikuri cyangwa ngo mvuge ko afite umubibuho ukabije? Ngerageza uko nshoboye ngo tube inshuti kandi hari ubwo bizakunda.”

Perezida wa Leta zunze ubumwe za America, Donald Trump amaze iminsi agenderera ibihugu bya Asia birimo Ubuyapana, Ubushinwa, Koreya y’Epfo n’ibindi bihugu binyuranye byo kuri uyu mugabane, imwe mu ngingo yakunze kugarukwaho mu biganiro n’amasezerano Trump yagiye agirana n’ibi bihugu ni uburyo bwo guhangana n’umugambi mubisha wa Koreya ya Ruguru wo kugerageza ibisasu bya kirimbuzi. Hari n’aho Trump yageze avuga ko Perezida Kim Jong Un ari umufungamutwe udashobora gupfa kuva ku izima.


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo 1
0723825977 Kuya 13-11-2017

IBYONTAGO ARI BYOGUSE BYA UMUGABO MUJYE NZIWAWE

English
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
konka Monaco
IBARUWA ZA JORIJI
ora
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA
Loading...