konka coffee
KONKA

AMAKURU

UKWEZI

Trump yishyuye akayabo umukinnyi wa filimi z’urukozasoni ngo atavuga ko basambanye

Trump yishyuye  akayabo umukinnyi wa filimi z’urukozasoni ngo atavuga ko basambanye
14-02-2018 saa 10:26' | By Akayezu Jean de Dieu | Yasomwe n'abantu 2590 | Ibitekerezo

Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump aravugwaho kuba yarakoresheje umunyamategeko we bagaha akayabo k’amafaranga umukinnyi wa filimi z’urukozasoni (Porn Star), Stephanie Clifford ukoresha izina rya Stormy Daniels muri uyu mukino kugira ngo atazavuga ko yakoranye imibonano mpuzabitsina n’uyu Trump.

Mu mwaka wa 2006, Donald Trump yagiranye umubano w’ibanga n’uyu mugore witwa Stormy Daniels, akaba icyamamare mu mukino wa Porn, icyo gihe ngo hari hashize umwaka umwe gusa Trump ashakanye na Melania.

Michael Cohen ari nawe munyamategeko wemeye gushyira ahagaragara ukuri yabwiye CNN dukesha iyi nkuru ko ibivvugwa ko ariwe wakoze ‘deal’ yumvikana n’umunyamategeko nanone w’uriya mukinnyi wa filimi z’urukozasoni aho bemeranyijwe ko amwishyura akayabo k’amadorali ibihumbi ijana na mirongo itatu ($130, 000), atari ukuri kuko amafaranga yishyuye ari ayo yikuye ku mufuka we.

Uyu munyamategeko ariko n’ubwo avugwaho kuba yarakoreshejwe na Perezida Trump we abihakana avuga ko amafaranga yishyuye uyu Daniels ari ayo we ubwe yakuye ku mufuka we mu rwego rwo kurinda ubudahangarwa bwa Perezida Trump.

Iki kinyamakuru gikomeza kivuga ko mu 2016 Stephanie Clifford yatangiye kuvugana n’ikinyamakuru ABC News ku bihe yagiranye na Trump ariko mbere y’uko amatora aba atarabivuga neza yahise yumvikana n’uruhande rwa Trump kujya bamuha $130,000 ku kwezi kugira ngo ayo madorari akomeze atsikamire iryo banga ntirimusohoke mu nda.

Uyu mugore ariko yari yarabwiye bimwe mu bindi binyamakuru nka New York Times ko hari ibihe by’ibanga yagiranye na Trump, gusa ntiyari yakabahaye amakuru arambuye.

Mu minsi yashize ariko uyu mugore yahakanye yivuye inyuma ko hari imibonano yaba yaragiranye na Donald Trump, ndetse abishyira mu nyandiko. Ibinyamakuru bya US bikemeza ko yabihakanye kubera ako kayabo ibanga rimwinjiriza.


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
konka Monaco
IBARUWA ZA JORIJI
ora
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA
Loading...