konka coffee
KONKA

AMAKURU

UKWEZI

Twagirayezu ukekwaho uruhare muri Jenoside ari mu nzira zo koherezwa mu Rwanda

Twagirayezu ukekwaho uruhare muri Jenoside ari mu nzira zo koherezwa mu Rwanda
8-01-2018 saa 08:59' | By Akayezu Jean de Dieu | Yasomwe n'abantu 2001 | Ibitekerezo

Kuri uyu wa Mbere tariki 8 Mutarama 2018, Urukiko rwo muri Denmark ruratangira kwiga ku iyoherezwa mu Rwanda rya Wenceslas Twagirayezu ukekwaho kugira uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994.

Uyu mugabo w’imyaka 50 yatawe muri yombi muri Gicurasi uyu mwaka afatiwe aho yari atuye mu Mujyi wa Smørum mu Majyaruguru ya Copenhagen, Umurwa Mukuru w’iki gihugu.

The New Times yatangaje ko iburanisha ku koherezwa mu Rwanda kwa Wenceslas Twagirayezu riteganyijwe gutangira kuri uyu wa Mbere mu rukiko rwo mu Mujyi wa Hillerød mu Majyaruguru ya Copenhagen.

Uregwa muri urwo rubanza araba ahagarariwe n’umwunganizi mu mategeko witwa Bjørn Elmquist.

Twagirayezu yahawe ubwenegihugu bwa Denmark mu 2004 mu gihe yari yarageze mu bihugu byo mu Majyaruguru y’u Burayi (Denmark iherereyemo) mu 2001. Yari asanzwe akora mu kigo kimwe cy’ikoranabuhanga muri iki gihugu.

Umwaka ushize, ubushinjacyaha bwa Denmark bwanze gutangaza amazina ye ariko buvuga ko hari ibirego bikomeye akurikiranyweho.

Icyo gihe mu nyandiko yabwo bwagize buti "Hari ikirego gikomeye hano. Umugabo w’imyaka 49 arakekwaho kugira uruhare mu bwicanyi bwahitanye abarenga ibihumbi nk’uko bitangazwa n’inzego z’u Rwanda. Ni ikirego gikomeye gituma umuturage wa Denmark yoherezwa mu rukiko mu Rwanda.”

Bwakomeje buvuga ko nyuma y’iperereza ryimbitse, byagaragaye ko hari impamvu nyinshi zishobora gutuma yoherezwa mu Rwanda.

Denmark imaze kohereza mu Rwanda umuntu umwe ukekwaho uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi. Uwo ni Emmanuel Mbarushimana wahoze ari umwarimu akaba aherutse gukatirwa igifungo cya burundu kubera uruhare yagize mu kwica abatutsi mu Majyepfo y’u Rwanda.

Bivugwa ko Twagirayezu yashinze umuryango muri Denmark witwa Dutabarane Foundation. Yahoze ari umwarimu muri Segiteri ya Busasamana muri Rubavu y’ubu. Yari azwi cyane mu yahoze ari Komine Rubavu, Mutura na Rwerere. Ubushinjacyaha buvuga ko yari Perezida wa CDR mu cyahoze ari Segiteri ya Gacurabwenge akaba azwi kandi kubera uburyo yari arangaje imbere interahamwe mu gihe cya Jenoside.

Umushinjacyaha Mukuru, Jean Bosco Mutangana, aherutse kubwira The New Times ko umwaka wa 2017 warangiye hamaze gutangwa impapuro mpuzamahanga 853 zita muri yombi abakekwaho uruhare muri Jenoside bari mu bice bitandukanye by’Isi. Mbarushimana Emmanuel, Ubwo yoherezwaga n’iki gihugu cya Danmark muri 2014, Ubu yakatiwe igifungo cya Burundu nyuma yo guhamwa n’ibyaha bya Jenoside/Photo:New Times Twagirayezu Wenceslas


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
konka Monaco
IBARUWA ZA JORIJI
ora
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA
Loading...