konka coffee
KONKA

AMAKURU

UKWEZI

Uburusiya na US byarashe ibisasu kirimbuzi kuri Koreya ya Ruguru

Uburusiya na US byarashe ibisasu kirimbuzi kuri Koreya ya Ruguru
31-10-2017 saa 12:25' | By Vincent Nsengiyumva | Yasomwe n'abantu 16252 | Ibitekerezo 2

Leta Zunze Ubumwe za Amerika n’Uburusiya byarashe ibisasu kirimbuzi ku butaka bwa Koreya ya Ruguru mu rwego rwo kwihimura kuri Perezida Kim Jong Un umaze iminsi abereka ko afite imbaraga ntagereranyewa ku bijyanye n’ibisasu kirimbuzi.

Mu mpeza z’icyumweru gishize nibwo Leta Zunze Ubumwe za Amerika zohereje igisasu cyo mu bwoko bwa B-2 kinyuzwa hejuru y’Inyanja ya Pacific, Uburusiya nabwo bwohereza igisasu cyo mu bwoko bwa Tupolev-95MS kinyuzwa hejuru y’Ubuyapani ndetse n’Inyanja ya Pacific.

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Kabiri tariki ya 31 Ukwakira, Minisitiri w’Ingazo z’Uburusiya yavuze ko igisasu cyatewe na US ndetse n’indege y’Ubuyapani byaherekejwe n’igisasu kirimbuzi cyarekuwe n’ingabo z’Uburusiya, byose bikaba byaranyujijwe hejuru y’Ubuyapani ndetse n’Inyanja ya Pacific nk’uko Ikinyamakuru The Sun dukesha iyi nkuru kibitangaza..

Yagize ati “Ibisasu bibiri bya kirimbuzi byo mu bwoko bwa Tupolev-95MS nibyo byarashwe n’ingabo z’Uburusiya aho byanyujijwe heruru y’Inyanja y’Ubuyapani ndetse no mu gice cy’Uburengerazuba bw’Inyanja ya Pacific.

Yakomeje avuga ko hari gutegurwa ikindi kiciro cy’ibisasu bikomeye cyane bizaterwa kuri Koreya ya Ruguru, muri byo hakaba harimo ibyo mu bwoko bwa Tupolev-95MS, F-18 bikoreshwa n’indege z’intambara zo muri US, F-15, F-4 na F-2A bikoreshwa n’indege z’intambara zo mu Buyapani.

Umunyamabanga w’ingabo za US Jim Mattis,yavuze ko Perezida Kim Jong Un wa Koreya ya Ruguru yakomeje umugambi we w’ibikorwa byo gucura ibisasu Kirimbuzi mu buryo bunyuranyije n’amategeko yongeraho ko igihe kigeze ngo bamuhagurukire.

Koreya ya Ruguru iherutse gutangaza ko iri gukora ibisasu bikomeye cyane bitigeze bikorwa n’undi wese, bizaterwa kuri Leta Zunze Ubumwe za Amerika ikomeje kurrwanya ubutegetsi bwa Kim Jong Un


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo 2
Come Kuya 31-10-2017

Iyi nkuru ko ndeba nta bindi bitangamazakuru birayivuga ubu ukuri kwayo gushingiye he?

fakenews Kuya 31-10-2017

abanyamakuru baragwira! ngo tupolev na b-2 ni ibisasu. ngo byararashwe. ese nta na internet mugira ngo mu googling. mujye mureka kwisebya. comment muyinige cg muyerekane ariko birababaje niba arirwo rwego ubumenyi bugezeho mu Rwanda. ariko hari bake bagerageza da

IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
konka Monaco
IBARUWA ZA JORIJI
ora
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA
Loading...