konka coffee
KONKA

AMAKURU

UKWEZI

Ubutinganyi bwa Minisitiri w’Intebe wa Serbia bwateje impagarara mu gihugu

Ubutinganyi bwa Minisitiri w’Intebe wa Serbia bwateje impagarara mu gihugu
16-06-2017 saa 13:18' | By Chief Editor | Yasomwe n'abantu 6615 | Ibitekerezo 2

Mu mateka y’igihugu cya Serbia, umugore yagizwe Minisitiri w’Intebe ariko by’akarusho akaba ari umutinganyi mu buryo bweruye. Ibijyanye no kuba ari umutinganyi, byakuruye impaka ndende mu gihugu kuko yanahise atangaza ko ashaka kurushaho guharanira uburenganzira bw’abaryamana bahuje igitsina.

Ana Brnabić, w’imyaka 41 y’amavuko, asanzwe azwi nk’umutinganyi ubyemera akanaterwa ishema nabyo. Niwe mugore wa mbere ugizwe Minisitiri w’Intebe mu mateka y’iki gihugu ariko ninawe mutinganyi wa mbere winjiye muri Guverinoma, akaba n’umutegetsi ukomeye utangaje ku mugaragaro ko azarwana urugamba rwo gushakira abaryamana bahuje igitsina uburyo babona uburenganzira n’ubwisansure busesuye.

JPEG - 92.4 kb

Uyu mugore yemera byeruye ko ari umutinganyi ariko ntiyumva impamvu hari ababitindaho

Gusa mu gihe igihugu cye kirimo gushaka kwinjira mu muryango w’Ubumwe bw’ibihugu by’u Burayi, ibi birabongerera amahirwe kuko uburenganzira bw’abaryamana bahuje igitsina ari kimwe mu byo uwo muryango ushyigikira ukanarwanirira wivuye inyuma, dore ko hari n’abandi bafite imyanya ya Minisitiri w’Intebe b’abatinganyi, barimo nka Leo Varadkar wa Repubulika ya Ireland na Xavier Bettel wa Luxembourg.

Uyu mugore ariko uryamana n’abagore bagenzi be; Ana Brnabić, ku mwanya wa Minisitiri w’Intebe asimbuye Aleksandar Vucic watorewe kuba Perezida w’iki gihugu cya Serbia muri Mata uyu mwaka. Uyu asimbuye watorewe kuba Perezida, avuga ko yamugize Minisitiri w’Intebe kuko ari umunyamurava kandi akaba akora akazi ke kinyamwuga, kumushyiraho akaba atarashingiye ku by’uko aryamana n’abagore bagenzi be.

Bamwe mu baturage ba Seribia batangiye kwigaragambya bamagana uyu Minisitiri w’Intebe w’umutinganyi, bavuga ko Perezida yamushyizeho nk’iturufu izatuma igihugu cye cyemerwa byoroshye mu muryango w’ubumwe bw’ibihugu byo ku mugabane w’u Burayi.


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo 2
dis Kuya 7-07-2017

ISi irashaje !!!.

Fidele Kuya 6-07-2017

Ukuntu ari mwiza gusa. Uwamumpa nkamushingamo ruvunabataka yanjye!

IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
konka Monaco
IBARUWA ZA JORIJI
ora
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA
Loading...