konka coffee
KONKA

AMAKURU

UKWEZI

Umwe mu nkoramutima za Trump ushinjwa n’abagore babiri kubahohotera yeguye

Umwe mu nkoramutima za Trump ushinjwa n’abagore babiri kubahohotera  yeguye
8-02-2018 saa 10:51' | By Akayezu Jean de Dieu | Yasomwe n'abantu 643 | Ibitekerezo

Rob Porter, wari umwe mu nshuti za Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump, ndetse akaba yari n’Umunyamabanga ushinzwe abakozi muri White House, yeguye ku mirimo ye nyuma yo gushinjwa guhohotera abahoze ari abagore be.

Porter w’imyaka 40, yashyikirje Perezida wa Amerika, ibaruwa y’ubwegure bwe kuri uyu wa Gatatu tariki 7 Gahyantare 2018, nyuma y’inkuru zasakaye zivuga ko yaba yarakunze guhohotera abahoze ari abagore be aribo Colbie Holderness wabanje kuba umugore we ndetse na Jennifer Willoughby, wari umugore wa kabiri kuri ubu akaba abana na

Muri aba bagore bombi, Colbie Holderness avuga ko yashakanye na Porter muri 2003, yabwiye CNN ko uyu mugabo bakimara gushyingiranwa bagiye mu kwezi kwa buki ku birwa bya Canary ari naho uyu mugabo yatangiye kujya amukubita bataramarana kabiri.

Jennifer Willoughby, we bashakanye muri 2009, avuga ko uyu mugabo yakundaga kumuhatira gukora imibonano mpuzabitsinda ndetse agakunda kumucyurira umugabo we wa mbere ibintu byamwangizaga cyane.

Aba bagore bose baje kugeza ibibazo byabo mu itangazamakuru nyuma baza no gutumizwaho n’urwego rushinzwe iperereza muri Amerika, FBI aho bagaragaje koko agahinda kabo n’ihohoterwa bakorewe n’uyu muyobozi.

Kuri ubu Rob Porter abana n’umugore we wa gatatu, Hope Charlotte Hicks, uyu akaba ari n’impuguke muby’itumanaho ndetse akaba ari n’umuyobozi mukuru ushinzwe iby’itumanaho muri White House.

Uyu mugore Colbie Holderness yigeze gutangaza ko iri jisho ryari ryangiritse kubera inkoni yari yakubiswe n’uyu mugabo


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
konka Monaco
IBARUWA ZA JORIJI
ora
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA
Loading...