konka coffee
KONKA

AMAKURU

UKWEZI

Urunturuntu ku iyoherezwa ry’Abanyarwanda bari barashimutiwe muri Uganda

Urunturuntu ku iyoherezwa ry’Abanyarwanda bari barashimutiwe muri Uganda
9-01-2018 saa 16:39' | By Vincent Nsengiyumva | Yasomwe n'abantu 5194 | Ibitekerezo 1

Mu cyumweru gishize, abanyamategeko bunganiraga Abanyarwanda batanu bari bamaze iminsi bafunzwe n’inzego zishinzwe iperereza muri Uganda bakaza kurekurwa, bakoze imyigaragambyo bashinja Guverinoma y’iki gihugu gufunga abantu mu buryo bunyuranyije n’amategeko ndetse no kubakorera ibikorwa by’iyicarubozo.

Ikinyamakuru Daily Monitor dukesha iyi nkuru kigaragaza ko nyuma y’uko leta ya Uganda irekuye aba banyarwanda bataraburana, byababaje abanyamategeko babunganiraga ngo kuko bari biteze ko mu gihe cy’urubanza aribwo bari kugaragaza amakosa n’ihohotera bikorerwa abanyarwanda .

Nyuma y’uko aba banyarwanda uko ari abatanu barekuwe, aba banyamategeko bigabije imihanda bagaragaza ko aba bakiriya babo bari bafunzwe mu buryo buhabanye n’amategeko ndetse ko banakorewe ibikorwa by’iyica rubozo aho bari bafungiye.

Gawaya Twagule wari uyoboye aba banyamategeko yavuze ko aba banyarwanda bafunguwe nyuma y’umunsi umwe imiryango yabo ishyize igitutu kuri Guverinoma ya Uganda kubera uburyo abantu babo bari bafunzwe mu buryo bunyuranyije n’amategeko kandi natotezwa bikomeye.

Umuvugizi wa Minisiteri y’Umutekano w’imbere mu gihugu cya Uganda, Mr Jacob Siminyu, yavuze ko irekurwa ry’aba banyarwanda uko ari 5 bari bafungiye muri iki gihugu ryakozwe mu buryo bwemewe n’amategeko hashingiwe ku ngingo ya 52 na 60 igena imiturire no gucyura impunzi.

Yagize ati “Iyoherezwa ry’abanyarwanda [bari bafungiye muri Uganda] mu gihugu cyabo bwakozwe mu buryo bwemewe n’amategeko hashingiwe ku ngingo ya 52 na 60 mu gitabo cy’amategeko.

Aba banyarwanda bari bafungiwe muri Uganda uko ari batanu; Herbert Munyangaju, Freddy Turatsinze, Jessica Muhongerwa, Vanessa Gasaro na Dinah Kamikazi bose baroherejwe mu Rwanda tariki 29 Ukuboza 2017 maze bavuga inzira y’umusaraba banyuzemo aho bari bafungiye kuko ngo bakorerwaga iyicarubozo mu buryo bukabije.

Si ubwa mbere inzego zishinzwe ubutasi muri Uganda zishinjwa iyicarubozo kuko mu minsi ishize Umunyarwanda René Rutagungira na we abunganizi be bavuze ko yakorewe ibya mfura mbi.

Ambasaderi w’u Rwanda muri Uganda, Maj. Gen. Frank Mugambage, aherutse gutangaza ko u Rwanda rwamaze gusaba ibisobanuro Uganda ku mpamvu z’ifungwa rya hato na hato ry’abanyarwanda ndetse n’ibijyanye n’abantu bashaka guhungabanya umutekano bari muri iki gihugu cy’igituranyi.

Mu cyumweru gishize Perezida Kagame yakiriye Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Uganda, Sam Kutesa, bagirana ibiganiro byari bigamije gukemura ibibazo bya dipolomasi bigenda bigaragara hagati y’ibihugu byombi cyane cyane muri iyi minsi.


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo 1
iyajoaopaul@gmail.com Kuya 9-01-2018

ARIKO ABAMUHAGARITSE BARANSEKEJE,UBUSE BO NI ABERE,AHUBWO NUKO BAFITE UBUSHOBOZI BWO KUBIKORA,UBUND BIBILIYA IRAVUGANGO TWESE TWAKOZE IBYAHA NTITWASHIKIRA UBWIZA BWIMANA.

IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
konka Monaco
IBARUWA ZA JORIJI
ora
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA
Loading...