konka coffee
KONKA

AMAKURU

UKWEZI

Zimbabwe: Baraye mu birori bikomeye, bose intero ari ‘Mugabe turagukize genda uruhuke’- Amafoto

Zimbabwe: Baraye mu birori bikomeye, bose intero ari ‘Mugabe turagukize genda uruhuke’- Amafoto
22-11-2017 saa 10:05' | By Vincent Nsengiyumva | Yasomwe n'abantu 7831 | Ibitekerezo 3

Perezida wa Zimbabwe, Robert Mugabe yaraye yeguye mu gihe inteko yari yatangiye kwiga ku buryo bwo kumweguza ku ngufu kuri uyu wa 21 Ukuboza 2017.Mu murwa mukuru wa Harare abaturage ntibaryamye, baraye mu birori bidasanzwe bishimira iherezo ry’ubutegetsi bw’uyu mukamwe bashinjaga kubayoboza n’igitugu.

Jacob Mudenda uyobora Inteko Ishinga Amategeko ya Zimbabwe yatangajrije inteko ubwegure bwa Mugabe avuga ko uyu mukambwe yabagejejeho baruwa ihamya ko yeguye maze abari mu nteko babyakirana ibyishimo byo ku rwego rwo hejuru bamwe batangira kubyina basimbuka banaririmbo indirimbo zo kibohora.

Umukambwe Robert Mugabe w’imyaka 93 yari amaze imyaka 37 ku butegetsi, akaba ari nawe Perezida rukumbi wayoboye Zimbabwe kuva yakwigenga ku bakoloni b’Abongereza mu 1980 aho yabanje kuyobora ari Minisitiri w’Intebe aza kuba Perezida mu 1987 aho yakomeje gutorwa uko manda zagiye zikurikirana n’ubwo bitagiye bivugwahop rumwwe n’abaturage ba Zimbabwe.

Ubwo Jacob Mudenda yari mu gikorwa cyo kugeza ku nteko Ishinga Amategeko ubwegure bwa Perezida Mugabe , mu mujyi wa Harare kimwe no mu bindi bice by’igihugu bari bategeranyije amatsiko kumva ijambo rishimangira ko uyu mukambwe yamaze kwegura, bikimara kwemezwa ko yeguye bidasubirwaho ibihumbi by’abaturage bigabye mu mihanda mu birori bidasanzwe byo kwishimira ubwegure bwa Mugabe.

Mu murwa mukuru wa Harare ndetse no mu bice byose byo muri Zimbabwe nta muturage wigeze uryama kuko n’iyonka ntiyasigaye aho bose bagiye bahurira hamwe cyane cyane mu mihanda baririmba, banywa amayoga , babyina bagaragaza ko bongeye kwibohora bwa kabiri.

Mu magambo bagaragazaga, abaturage ba Zimbabwe bose bagarukaga ku kuba bongeye kubona igisa n’ubwigenge, ndetse banagaragaza ko uyu ari umwanya mwiza babonye wo kongera kwiyubakira igihugu cyabo bakakivana mu icuraburindi cyari cyajyanwemo n’ubutegetsi bwa Mugabe abifashijwemo n’umugore we Grace Mugabe.

JPEG - 115.3 kb

JPEG - 136.3 kb
JPEG - 128.5 kb
JPEG - 102.5 kb
JPEG - 111 kb
JPEG - 421.6 kb
JPEG - 196.2 kb
JPEG - 128.8 kb
JPEG - 126 kb
JPEG - 172.4 kb
JPEG - 101 kb
JPEG - 136.8 kb
JPEG - 126.2 kb
JPEG - 117.4 kb
JPEG - 109.1 kb

INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo 3
bunani clement Kuya 27-11-2017

hhhh.ibi bitubere isomo kuko abazugu ntabyiza bashacyira umugabane wacu nguza ndashima umusaza wacu Mugabe urintweri peee

makanzu benjamin Kuya 22-11-2017

abaturage nibabi mumitsi yashize ababaturage baribamushigikiye none baramuhindutse ibi,bibere abandi isomo jyembazwa nabakurubibihugu iyobabahindutse ndababara cyane

ABISI Kuya 22-11-2017

ABANYAZIMBABWE BARAMBABAJE SANA! HARI IGIHE IBYISHIMO BYABO BIZAHINDUKA AMARIRA NKUKO MURI LIBYE BYAGENZE, SO BASHATSE BASEKA GAKE KUKO ABAZUNGU BATADUKUNDA NABUSA NDAVUGA TWE ABIRABURA

IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
konka Monaco
IBARUWA ZA JORIJI
ora
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA
Loading...