konka coffee
KONKA

AMAKURU

UKWEZI

Zimbabwe: Perezida Mnangagwa yunze mu rya Mugabe akurira inzira ku murima abazungu

Zimbabwe: Perezida Mnangagwa yunze mu rya Mugabe akurira inzira ku murima abazungu
11-02-2018 saa 13:55' | By Akayezu Jean de Dieu | Yasomwe n'abantu 2641 | Ibitekerezo

Perezida wa Zimbabwe, Emmerson Mnangagwa yunze mu ry’uwo yasimbuye, Umukambwe Robert Mugabe wari waratse ubutaka abazungu b’abahinzi borozi babaga muri iki gihugu, avuga ko ubu butaka batazabusubizwa nk’uko benshi bari babyiteze.

Kuri uyu wa Gatandatu tariki 10 Gashyantare 2018, Ubwo yagezaga ijambo ku bayoboke b’ishyaka rye rya ZANU-PF, Perezida Mnangagwa yavuze ko bidashoboka ko yasubiza aba bazungu ubutaka ati “Ntibizigera bibaho”. Iri jambo kandi rikaba ryatambukaga imbona nkumve kuri Televiziyo y’igihugu.

Ibyatangajwe na Perezida Mnangagwa bije nyuma y’aho umuhizi akaba n’umushoramari w’umuzungu, Robert Smart asubijwe ubutaka bwe yari yaratswe na Robert Mugabe akiri Perezida, akaba yari yarabumwatse mu kwezi kwa Gatandatu umwaka ushize wa 2017.

Muri 2000, Zimbabwe yafashe icyemezo cyo kwambura ubutaka abazungu aho bari bafite ibikingi bororeramo inka banakoreramo imirimo y’ubuhinzi, ubu butaka bukaba bwaratangiye kujya buhabwa abaturage ba Zimbabwe b’abakene batari babufite.
Mugabe yambuye ubutaka abazungu babarirwa mu bihumbi aho yavugaga ko ibi biri mu rwego rwo kwiyambura ingoma y’abakoroni b’Abongereza.

Perezida Mnangagwa nawe yashimangiye ko ibyakozwe na Mugabe nta kibazo biteye ndetse avuga ko ubutaka butazasubizwa abazungu ahubwo bugomba kubyazwa umusaruro.

Mnangagwa, yabaye Perezida wa Zimbabwe mu kwezi kwa karindwi nyuma y’ihirikwa ku butegetsi kwa Mugabe ryari rikozwe n’abasirikare ba Leta y’iki gihugu.


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
konka Monaco
IBARUWA ZA JORIJI
ora
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA
Loading...