konka coffee
KONKA

AMAKURU

UKWEZI

Koreya ya Ruguru yataye muri yombi umunyamerika nk’ikindi kimenyetso cy’intambara itutumba

Koreya ya Ruguru yataye muri yombi umunyamerika nk’ikindi kimenyetso cy’intambara itutumba
24-04-2017 saa 14:56' | By Vincent Nsengiyumva | Yasomwe n'abantu 10777 | Ibitekerezo

Koreya ya Ruguru yataye muri yombi umugabo witwa Kim wo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika imushinja kuneka igihugu, akaba abaye Umunyamerika wa gatatu utawe muri yombi muri iki gihugu muri ibi bihe umwuka utameze neza aho abatari bacye bemeza ko intambara ikomeye itutumba hagati y’ibihugu byombi.

Uyu mugabo Kim w’imyaka 50 yafatiwe ku kibuga cy’indege cya Pyongyang kuwa Gatanu tariki ya 21 Mata 2017, ubwo yari agiye gusohoka mu gihugu, akaba akurikiranweho icyaha cyo kuneka igihugu.

Mu minsi ishize nibwo Koreya ya Ruguru iherutse guta muri yombi abandi bagabo 2 b’Abanyamerika, Kim Dong Chul ndetse na Otto Warmbier, aho bamaze gukatirwa igifungo cy’imyaka umwe 10 undi 15.

Urunturuntu hagati ya Koreya ya Ruguru na Leta Zunze Ubumwe za Amerika rukomeje gufata indi ntera nyuma y’uko Perezida Kim Un w’iki gihugu ateye ubwoba Donald Trump ko arimo gutegura kumurasaho ibitwaro bya kirimbuzi byo mu bwoko bwa Missile ndetse n’ibindi bitwaro by’ubumara bizahindura umuyonga Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Nyuma yo kubona ko ubushotoranyi burimo kugenda bufata indi ntera, Leta Zunze Ubumwe za Amerika yatumije inama ikomeye i Washington muri White House kuri uyu wa Mbere tariki 24 Mata iri buhuze bamwe mu bayobozi bakuru b’igihugu ndetse bakaba batumiyemo n’umusesenguzi mu bya Politike Amb. Nikki Haley, umwuka mubi uri hagati y’ibi bihugu byombi ukaba uri mu ngingo ziri buganirweho.

Daily Mail ivuga ko Koreya ya Ruguru ikomeje gahunda zayo zo kugerageza ibisasu kirimbuzi aho birimo kugeragerezwa mu gace ka Punggye-ri mu Burasirazuba bw’amajyaruguru y’igihugu nk’uko New York Times yabitangaje.

Amafoto aherutse gushyirwa ahagaragara ku wa Gatatu w’icyumweru gishize agaragaza uburyo Koreya ya Ruguru iri mu bikorwa bitegura igeragezwa rya gatandatu rya za misile n’ibindi bitwaro by’ubumara.

JPEG - 68.9 kb

Aha niho abagenzi bategerereza guhabwa amakuru y’uko indege ije, akaba ariho Kim yafatiwe

JPEG - 37.6 kb

Umunyeshuri Otto Frederick Warmbier, w’Umunyamerika akatirwa imyaka 15 y’igifungo muri Koreya ya Ruguru nyuma yo gutabwa muri yombi ashinjwa kwiba ibirangantego by’iki gihugu


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
English
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
konka Monaco
IBARUWA ZA JORIJI
ora
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA
Loading...