konka coffee
KONKA

AMAKURU

UKWEZI

Perezida Jacob Zuma yamaze gusimburwa ku buyobozi bw’ishyaka ANC

Perezida Jacob Zuma yamaze gusimburwa ku buyobozi bw’ishyaka ANC
18-12-2017 saa 19:50' | By Akayezu Jean de Dieu | Yasomwe n'abantu 1217 | Ibitekerezo 1

Perezida wa Afurika y’Epfo, Jacob Gedleyihlekisa Zuma, wayoboraga ishyaka ANC(African National Congress) riri ku butegetsi yamaze kubona umusimbura ku buyobozi bw’iri shyaka ariwe Cyril Ramaphosa wegukanye uyu mwanya mu matora yabaye kuri uyu wa 18 Ukuboza 2017

Cyril Ramaphosa yegukanye uyu mwanya atsinze ku buryo bugoranye umugore wahabwaga amahirwe menshi yo kwegukana uyu mwanya, Nkosazana Dlamini-Zuma wahoze ari umugore wa Jacob Zuma

Mr Ramaphosa yahigitse Madamu Dlamini-Zuma dore ko mu barwanashyaka ba ANC bagera ku bihumbi bitanu batoye uyu mugabo wegukanye amajwi 2440 mu gihe uyu wahoze ari umugore wa Perezida Jacob Zuma, Dlamini Zuma we yagize amajwi agera kuri 2261.

Ramaphosa w’imyaka 65, ugiye kuyobora ANC manda y’imyaka itanu iri imbere abaye umuyobozi w’iri shyaka mu gihe mu mwaka wa 2019 riri kwitegura amatora ya Perezida wa Afurika y’Epfo, bivuze ko uyu mugabo ariwe uzahagararira iri shyaka rihora rihabwa amahirwe yo gutsinda amatora

Nkosazana Dlamini-Zuma wahoze ari umugore wa Jacob Zuma
Ramaphosa w’imyaka 65, ugiye kuyobora ANC manda y’imyaka itanu akaba afite n’amahirwe yo kuzaba Perezida wa Afurika y’Epfo muri 2019


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo 1
Damas Kuya 19-12-2017

Cyril Ramaphosa tumwifurije ishya n’ihirwe

IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
konka Monaco
IBARUWA ZA JORIJI
ora
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA
Loading...