konka coffee
KONKA

AMAKURU

UKWEZI

Kenya ntivuga rumwe n’ibihugu bya Afurika ku mvugo ya Trump

Kenya ntivuga rumwe n’ibihugu bya Afurika ku mvugo ya Trump
18-01-2018 saa 15:34' | By Akayezu Jean de Dieu | Yasomwe n'abantu 3251 | Ibitekerezo 1

Guverinoma ya Kenya yitandukanyije n’ibihugu bya Afurika bivuga ko Perezida Trump yashatse kwandagaza no guharabika ibi ibihugu mu mvugo aherutse gukoresha igereranya Ibihugu bya Afurika n’imisarane, amagambo ashinjwa ko yavugiye muri White House mu nama yaganirwagamo ku ngamba zireba abimukira.

Bijya gutangira, abagize Inteko Ishinga Amategeko bo mu mashyaka abiri (Republican n’aba Democrate) akomeye ya Amerika, basuye Trump muri White House ku wa Kane w’icyumweu gishize, bagiye kumugezaho umushinga w’amasezerano mashya atekerezwa ku bimukira.

Icyo gihe bivugwa ko yavuze ati “Kuki turi kwemera ko aba bantu bava mu bihugu bimeze nk’imisarani baza hano?”

Icyo gihe ngo yanavuze ko aho kugira ngo Amerika yakire abo bantu bavuye mu bihugu byugarijwe n’ibibazo, intambara n’ibyorezo, yakwakira abimukira baturutse mu bihugu nka Norvège.

Kuri uyu wa Kane tariki 18 Mutarama 2018, Guverinoma ya Kenya yagize icyo ivuga kuri iyi mvugo ya Trump aho yavuze ko kuri bo basanga amagambo ya perezida Trump adafite aho ahuriye n’umubano ibihugu byombi bifitanye

Nairobi News dukesha iyi nkuru ivuga ko Umuvugizi wa Leta ya Kenya, Eric Kiraithe yabwiye Itangazamakuru ko ibi byavuzwe na Perezida Trump ntaho bihuriye no gushaka kwataka ibihugu bya Afurika ari nayo mpamvu bo nk’igihugu cya Kenya bitababuza gukomeza umubano wabo na America.

Yagize ati “Ibyavuzwe an Trump ntabwo aricyo kibazo cy’uko twahagarika umubano wacu twebwe nta kibazo dufitanya, turacyari kugenzura ngo tumenye impamvu yamuteye kubivuga ariko kugeza ubu ni ibintu byo kwitondera.”

Mu cyumweru gishize , Raila Odinga uyobora amashyaka atavuuga rumwe n’ubutegetsi muri Kenya, nawe yagaragaye yikoma bikomeye Perezida Trump aho yavugaga ko akwiye gusaba imbabazi kuri iyi mvugo ye iharabika ikanatesha agaciro ibihugu bya Afurika

Hari n’abandi bayobozi ba Afurika bamaganiye mu ruhame amagambo ya Trump harimo nka Perezida Macky Sall wa Sénégal na John Dramani Mahama wabaye Perezida wa Ghana.

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga akaba n’Umuvugizi wa Guverinoma y’u Rwanda, Louise Mushikiwabo, we aherutse kubwira itangazamakuru ko ibyatangajwe na Trump ari ibintu bigayitse kandi bidakwiye

Ati “Icya mbere, ni niba koko ayo magambo yaravuzwe, ni ibintu bibabaje cyane. Icya kabiri ni uko hari ibintu bifatwa bityo bireba Afurika kandi Afurika ikwiye guhangana nabyo.”


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo 1
elie Kuya 22-01-2018

iyo ukomeye uba ukomeye nyine, nonese murumva kenya yakwikura amata mu kanwa? arega ikibazo ibihugu biri mu nzira y’amajyambere bihuriyeho nuko bitavuga nabi ibihugu by’ibihangange kandi bizi ko bibikesha byinshi. uretse na kenya yavuze kuriya nta n’ikindi gihugu cyeruye ngo kivuge ko gihagaritse umubano na amerika bitewe n’amagambo ya trump. kenya rero bo babaye abagabo barabivuga.

IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
konka Monaco
IBARUWA ZA JORIJI
ora
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA
Loading...