konka coffee
KONKA

AMAKURU

UKWEZI

George Weah wahoze ari umukinnyi rurangiranwa mu mupira w’amaguru yarahiriye kuba Perezida

George Weah wahoze ari umukinnyi rurangiranwa mu mupira w’amaguru yarahiriye kuba Perezida
22-01-2018 saa 21:11' | By Akayezu Jean de Dieu | Yasomwe n'abantu 2336 | Ibitekerezo

George Weah; Umukinnyi w’umupira w’amaguru waciye agahigo katarabasha kugerwaho n’undi munyafurika, yarahiriye kuba Perezida wa Liberia kuri uyu wa Mbere tariki 22 Mutarama 2018, Umwanya asimbuyeho Ellen Johnson Sirleaf, wabaye perezida wa mbere w’umugore mu mateka ya Afurika.

Mu byo uyu mugabo yijeje abaturage ba Liberia, ubwo yari amaze kurahirira imbere y’imbaga, yavuze ko icyambere agiye guhangana nacyo kandi yizeye ko kirangira ari ruswa yari imaze kumunga iki gihugu.

Nk’uko bitangazwa na BBC dukesha iyi nkuru, Weah ngo yavuze ko iminsi ye myinshi y’ubuzima yayimaze mu kibuga akina umupira ariko kuri ubu ashaka kugaragaza impinduka ndetse yizeye ko uburyo yahiriwe no gukina umupira w’amaguru ari nako azahirwa no kuyobora igihugu cye.

Yagize ati “Namaze imyaka myinshi y’ubuzima bwange mu masitade ariko uyu munsi ndiyumvamo undi muntu”

Weah kandi yashimiye Sirleaf asimbuye avuga ko yaharaniye amahoro muri Liberia, ati “Wakomeje gutsimbarara ku musingi w’icyatuma tubaho mu mahoro”

Umuhango wo kurahira kwa Georges Weah wabereye muri Stade nkuru yitiriewe Samuel Doe wayoboye Liberia, witabiriwe kandi n’abandi bakuru b’ibihugu barimo Faure Gnassingbé wa Togo, Nana Akufo-Ado wa Ghana, Ali Bongo wa Gabon, Denis Sassou-Nguesso wa Congo Brazzaville na Ibrahim Boubacar Keïta wa Mali.

Amwe mu mateka ya George Weah waciye agahigo muri ruhago

George Weah w’imyaka 51, yamenyekanye nk’umukinnyi w’igihangange mu mateka y’umupira w’amaguru muri Afurika, ubwo mu mwaka w’1995 yegukanaga umupira wa zahabu (Ballon d’Or) bivugwa ko ari ku rutonde rw’ibihangange nka Cristiano Ronaldo, Lionel Messi, Zinedine Zidane, Luis Figo, Kaka, Ronaldinho n’abandi benshi babashije gukora aya mateka.

George Weah wahagaritse iby’umupira w’amaguru muri 2003 maze ajya muri politiki, yatwaye Ballon D’Or nk’umukinnyi w’umwaka ku isi yose, ubwo yakinaga muri AC Milan yo mu Butaliyani, hari mu mwaka w’1995. Yanagiye aca uduhigo muri Afurika, kuko mu 1989, mu 1994 no mu 1995 yagiye ahabwa igihembo cy’umukinnyi w’umwaka ku mugabane wa Afurika.

Mu mwaka w’1996 , yahawe igihembo cy’umukinnyi w’ikinyejana muri Afurika. Mu mwaka wa 2004, yashyizwe n’icyamamare Pelé ku rutonde rw’abakinnyi 100 b’umupira w’amaguru b’ibihangange kurusha abandi ku isi bari bakiriho icyo gihe.

George Weah yatangiriye umupira w’amaguru mu gihugu cye cya Liberia, ariko aza gukomereza i Burayi aho yamaze imyaka 14 akinira amakipe atandukanye mu Bufaransa, mu Butaliyani no mu Bwongereza. Arsene Wenger usigaye atoza Arsenal, niwe wamujyanye i Burayi mu 1988 amusinyisha amasezerano mu ikipe ya Monaco yatozaga icyo gihe. Mu 1992, yagiye muri Paris Saint Germain ayifasha gutwara igikombe cya shampiyona mu 1994.

Mu mikino y’amakipe yabaye aya mbere iwayo azwi nka UEFA Champions League yo mu mwaka w’imikino w’1994/1995, George Weah niwe warangije ari rutahizamu ufite ibitego byinshi, ahita anaterwa imboni n’ikipe ya AC Milan yahise imugura mu 1995, agahita atwara Ballon d’Or. Yamaze imyaka ine muri iyi kipe , yubakiramo amateka akomeye mu mupira w’amaguru.

Yatwaye inshuro ebyeri igikombe cya shampiyona cyo mu Butaliyani ari kumwe na AC Milan, ahita yerekeza mu Bwongereza aho yakiniye Chelsea na Manchester City, hanyuma muri 2001 aza gusubira mu Bufaransa akinira Marseille, aza kurangiriza umupira w’amaguru muri Al-Jazira, hari muri 2003.

Uyu mugabo kandi yafashije igihugu cye kugera mu mikino ya nyuma y’igikombe cy’Afurika (CAN) inshuro ebyiri.

Muri 2005, George Weah yiyamamarije umwanya wa Perezida wa Liberia aratsindwa, ariko akomeza kugaragaza imbaraga mu gushaka kwinjira cyane mu bya politiki. Hamwe n’ishyaka ayobora riharanira impinduka muri demokarasi, muri 2014 George Weah yatorewe kujya muri Sena ya Leberia none inzozi ze yazigezeho aho yamaze kurahirira kuyobora iki gihugu. George Weah, Ubu ni Perezida wa Liberia


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
konka Monaco
IBARUWA ZA JORIJI
ora
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA
Loading...