konka coffee
KONKA

AMAKURU

UKWEZI

Museveni asanga kuba adashyira mu bikorwa igihano cy’Urupfu ari amakosa

Museveni asanga kuba adashyira mu bikorwa igihano cy’Urupfu ari amakosa
23-01-2018 saa 09:04' | By Akayezu Jean de Dieu | Yasomwe n'abantu 705 | Ibitekerezo 1

Perezida wa Uganda, Yoweri Museveni yavuze ko yakoze amakosa yo kudashyira mu bikorwa igihano cy’urupfu cyagiye gikatirwa abantu batandukanye muri Uganda ariko kuri we akabagirira impuhwe ntabahane nk’uko itegeko ribigena. Kuri ubu ngo igihe kirageze ngo ijisho rihorwe irindi.

Perezida Museveni yabigarutseho ubwo yatangizaga ku mugaragaro inama ngarukamwaka y’abacamanza, yaberaga muri Speke Resort Munyonyo.

Mu magambo yanditse kuri Twitter yagize ati “Nabonye imwe mu miryango itari iya leta irwanya igihano cy’urupfu. Mu myaka yo hambere, mu miryango nk’uwacu, gukuraho igihano cy’urupfu byabaga ari uguha rugari akaduruvayo. Twemera Itegeko rya Musa, ko ijisho rihorwa irindi. Nakoze amakosa menshi yo kudashyira mu bikorwa iki gihano, ubu ndi kwicuza.”

Museveni yanabaye nk’ukomoza ku buryo Perezida w’Urukiko rw’Ikirenga muri Uganda, ari kugenda akora impinduka, avuga ko nk’uko asanzwe uri umukirisitu, “ari kwigira kuri Yezu, wicishije bugufi akaza ku Isi agirira twe abanyabyaha.”

Perezida Museveni aheruka kuvuga ko igihugu cye gishobora gusubizaho igihano cy’urupfu, nyuma y’imyaka 13 umuntu wa nyuma anyonzwe.

Icyo gihe yagize ati “Ntabwo nigeze nshyigikira ibijyanye no kumanika abakoze ibyaha kubera uburere nahawe nk’umukirisitu, ariko korohera abantu bikomeje gutuma batekereza ko bashobora gukora ibyaha uko bishakiye. Ngiye gusuzuma aho mpagaze kuri iyi ngingo.”

Ibi abitangaje mu gihe muri akomeje kuvuga ko inzego z’umutekano by’umwihariko Igipolisi gisa n’icyadohotse maze ibyaha bikiyongera , ku buryo bari kwifashisha abasirikare mu guta muri yombi abanyabyaha batandukanye.


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo 1
Gasirikari Kuya 23-01-2018

Rwose M7 icyo gihano wogisubizaho kitazagutangiriraho kuko ijisho rihorewe irindi nta was igaragara. Rekeraho utaba nka Kamegeri wa hano iwacu.

IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
konka Monaco
IBARUWA ZA JORIJI
ora
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA
Loading...