konka coffee
KONKA

AMAKURU

UKWEZI

Trump yasabye imbabazi ku mashusho yakwirakwije kuri Twitter anahakana iby’irondaruhu

Trump yasabye imbabazi ku mashusho yakwirakwije kuri Twitter anahakana iby’irondaruhu
26-01-2018 saa 09:20' | By Akayezu Jean de Dieu | Yasomwe n'abantu 1864 | Ibitekerezo

Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donlad Trump yasabye imbabazi ku mashusho yigeze gushyigikira yakwirakwijwe kuri Twitter n’itsinda ry’abahezanguni b’Abongereza bagendera ku ngengabitekerezo y’irondaruhu

Ayo mashusho yakwirakwije bwa mbere muri na Jayda Fransen, Umuyobozi wungirije w’iryo tsinda arimo iyerekanaga umuntu wiswe umwimukira w’umuyisilamu akubita umwana w’umuhungu w’Umuholandi kugeza apfuye; iyerekana umuntu amenagura ishusho ya Bikira Mariya muri Syria n’iy’umugabo wurijwe inyubako agasunikwa hasi.

Nyuma y’uko aya mashusho agiye ku rubuga nkoranyambaga rwa Twitter, Perezida Trump yihutiye kuyasangiza abamukurikira, ibintu byagaragaje ko ayashyigikiye gusa benshi bahise bamwikoma barimo na Minisitiri w’Intebe w’Ubwongereza Theresa May.

Ubwo yaganiraga na Televiziyo ya ITV yo mu gihugu cy’Ubwongereza kuri uyu wa Kane tariki 25 Mutarama 2018, Perezida Trump yavuze ko ajya gusangiza abamukurikira aya mashusho atari azi iryo tsinda ryayashyize kuri Twitter iryo ari ryo n’intego yaryo

Yagize ati “Nta kintu bariya bantu mbaziho, Nagiye kenshi nkunda gusaba imbabazi kuko sinshaka kwivanga muri abo bantu, niba umbwira ko ari abafite ingengabitekerezo y’irondaruhu. Nsabye imbabazi”

Ibyo wamenya kuri aya mashusho yakwirakwije

Ayo mashusho Trump yakwirakwije iya mbere yerekana umwimukira w’umuyislamu akubita umwana w’umuhungu w’Umuholandi kugeza apfuye. Umuvugizi w’Ubushinjacyaha bwo mu Buholandi yabwiye BBC ko uwafashwe kubera icyo gikorwa yavukiye akanakurira mu Buholandi atari umwimukira kandi yabihaniwe nkuko amategeko abiteganya.

Indi shusho yakwirakwije ni iyerekana umuntu amenagura ishusho ya Bikira Mariya. Iyi shusho yashyizwe kuri Youtube mu 2013, uwayisenyaga yavugaga ko nta wundi ukwiriye kuramywa ku butaka bwa Levant [Syria] uretse Imana yonyine.

Amashusho ya gatatu ni ayafatiwe mu Misiri mu 2013, ubwo umugabo yurizwaga hejuru ku nyubako agasunikwa hasi. Abakoze iki gikorwa baciriwe imanza ndetse umwe muri bo aranyongwa.


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
konka Monaco
IBARUWA ZA JORIJI
ora
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA
Loading...