konka coffee
KONKA

AMAKURU

UKWEZI

Kenya: Leta yafunze ibitangazamakuru byashakaga gutambutsa irahira rya Raila Odinga

Kenya: Leta yafunze ibitangazamakuru byashakaga gutambutsa irahira rya Raila Odinga
30-01-2018 saa 11:50' | By Akayezu Jean de Dieu | Yasomwe n'abantu 1366 | Ibitekerezo

Ubuyobozi bw’igihugu cya Kenya, bwafunze televiziyo zose n’ibindi bitangazamakuru byashakaga kutambutsa mu buryo bwa Live, umuhango w’irahira rya Raila Odinga uhagarariye ihuriro ry’amashyaka atavuga rumwe n’ubutegetsi muri Kenya, NASA.

Raila Odinga agomba kurahira kuri uyu wa 30 Mutarama nk’uko yari yabitangaje gusa itangazamakuru muri Kenya ryakumiriwe mu bijyanye no gutambutsa ibijyanye n’irahira rya Odinga. Muri bitangazamakuru bitandukanye byafunzwe muri iki gihugu harimo na NTV, televiziyo ikomeye muri Kenya.

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Kabiri tariki 30 Mutarama 2018, abarwanashyaka b’ihuriro ry’amashyaka atavuga rumwe n’ubutegetsi muri Kenya, NASA, yazindukiye mu muhango w’irahira rya Raila Odinga na Kalonzo Musyoka, igikorwa gishobora guteza imvururu zikomeye muri Kenya.

Daily Nation yatangaje ko imodoka ebyiri zirimo n’iya polisi zazindukiye ahari ikoranabuhanga ry’iminara risakaza amajwi n’amashusho muri Kenya, binjira muri iyo nyubako basaba abakozi gukura ku murongo ibi bitangazamakuru.

Mu matora yabaye muri Kanama umwaka ushize, Kenyatta yatsinze Odinga ariko Urukiko rw’Ikirenga rutesha agaciro ibyavuye mu matora ruvuga ko hari uburiganya bwabayemo.

Mu matora mashya yateguwe mu Ukwakira, Odinga ntiyayitabiriye avuga ko ibyo yasabye ko bibanza gukorwa bitubahirijwe, Kenyatta aba ari we utorwa ndetse ahita arahirira inshingano ze.

Intumwa Nkuru ya leta yaburiye Odinga ko kurahira kuri uyu wa Kabiri bishobora gufatwa nk’icyaha cy’ubugambanyi, gusa ntibiramenyekana niba koko uyu muhango uza kuba. Irahira rya Raila Odinga ryitabiriwe n’isinzi y’abantu


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
konka Monaco
IBARUWA ZA JORIJI
ora
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA
Loading...