konka coffee
KONKA

AMAKURU

UKWEZI

Kenya: Televiziyo ebyiri zafunguwe, izindi zikomeye zirimo Citizen ziracyafunze

 Kenya: Televiziyo ebyiri zafunguwe,  izindi zikomeye zirimo Citizen ziracyafunze
5-02-2018 saa 20:27' | By Akayezu Jean de Dieu | Yasomwe n'abantu 577 | Ibitekerezo

Ubuyobozi bw’igihugu cya Kenya bwafunguye zimwe muri televiziyo zirimo NTV ya leta ya Kenya zari zimaze iminsi 7 zarafunzwe kubera irahira rya Raila Odinga uhagarariye ihuriro ry’amashyaka atavuga rumwe n’ubutegetsi muri Kenya, NASA.

Kuri uyu wa Mbere tariki 5 Gashyantare 2018, nibwo Televiziyo zafunguwe zirimo NTV na KTN News aho zifunguwe nyuma y’iminsi 7 zarafunzwe, mu gihe izindi Citizen TV,n’izindi televiziyo ziracuyafunze kugeza mu gihe kitazwi

Abashinzwe itumanaho muri Kenya (Communication Authority of Kenya), bafunze izi Televiziyo mu gitondo cyo ku wa 30 Mutarama 2018, hagamijwe gukumira itambutswa ry’ibikorwa bijyanye n’irahira rya Raila Odinga byari byabereye i Uhuru Park mu Mujyi wa Nairobi.

NTV, televiziyo ya Leta (Nation Media Group), niyo televiziyo ya mbere yabanje gufungwa, nyuma ikurikirwa na Citizen Tv isanzwe iri mu zikomeye muri Kenya ikaba ari iya kompanyi yitwa Rayal Media Services Ltd

Nairobi News dukesha iyi nkuru ivuga ko nyumay’ifungwa ry’ibi bitangazamakuru, imiryango iharanira uburenganzira bwa Leta, Umuryango w’ubumwe bw’Iburayi, ndetse na Leta Zunze Ubumwe zanenze bikomeye iki cyemezo ndetse zikoma ubuyobozi bwa Kenya.

Hari abanyamakuru batatu ba NTV barimo Kaikai, Larry Madowo na Ken Mijungu bavugwagaho ko bagomba gufungwa aho bari banashyiriweho akayabo k’amashillingi ya Kenya angana na 100,000 ku muntu wagombaga kubafata akabashyikiriza ubutegetsi bwa Kenya.


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
konka Monaco
IBARUWA ZA JORIJI
ora
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA
Loading...