konka coffee
KONKA

AMAKURU

UKWEZI

Abagororwa basaga 3000 batorotse gereza muri Kongo, bamwe barapfa hanangirika byinshi

Abagororwa basaga 3000 batorotse gereza muri Kongo, bamwe barapfa hanangirika byinshi
18-05-2017 saa 17:40' | By Vincent Nsengiyumva | Yasomwe n'abantu 4599 | Ibitekerezo

Inzego zishinzwe umutekano muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo zatangaje ko abagororwa basaga ibihumbi bitatu batorotse gereza ya Makala kuwa Gatatu tariki ya 17 Gicurasi 2017.

Ibi bitangajwe nyuma y’uko ku munsi nyirizina leta yari yatangaje ko hatorotse abagera kuri 50 gusa ariko nyuma yo kugenzura neza bikaba byagaragaye ko haratorotse abasaga ibihumbi bitatu (3000) n’ubwo leta itabishyira ahagaragara.

BBC ivuga ko uku gutoroka kw’aba bagororwa kwatewe n’imvururu zabaye nyuma y’uko abantu bitwaje intwaro batamenyekanye binjiraga muri gereza maze intambara irarota bamwe batangira kwirwanaho bashaka uburyo basohoka muri gereza.

Ubuyobozi bw’amagereza muri iki gihugu kandi bwanatangaje ko uretse gutoroka gereza ngo hari n’abandi benshi baguye muri izi mvururu ariko ngo imibare nyayo ntiramenyekana.

Umuvugizi w’igipolisi cyo muri Kongo yatangarije Radio Okapi abenshi mu batorotse bari bafungiye ibyaha bikomeye aho yahamagariye buri wese gutanga amakuru mu gihe hari uwo babonye kugira ngo atabwe muri yombi.

Izi mvururu zangirikiyemo ibintu bitagira ingano dore ko aba bagororwa biraye mu modoka zari ziparitse hafi n’iyo gereza maze barazitwika zirakongoka.

Abagororwa batwitse imodoka zose zari hafi ya gereza


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
konka Monaco
IBARUWA ZA JORIJI
ora
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA
Loading...