konka coffee
KONKA

AMAKURU

UKWEZI

Kamonyi: Wa mugabo wishe murumuna we amuteye icupa mu mutima yafashwe

Kamonyi: Wa mugabo wishe murumuna we amuteye icupa mu mutima yafashwe
25-10-2017 saa 11:40' | By Vincent Nsengiyumva | Yasomwe n'abantu 3032 | Ibitekerezo 1

Havugimana Vincent uherutse kwica murumuna we amuteye icupa mu mutima bapfa amasambu,yatawe muri yombi muri iki gitondo cyo ku wa Gatatu tariki ya 25 Ukwakira 2017, nyuma y’iminsi ibiri ahigishwa uruhindu.

Havugimana Vincent w’imyaka 42 wo mu Kagali ka Gihara Umurenge wa Runda Akarere ka Kamonyi yishe murumuna we witwa Gasimba w’imyaka 38 Simon amuteye ikimene cy’icupa ku mutima mu ijoro ryo kuwa mbere tariki ya 23 Ukwakira 2017 ubwo barimo basangira inzoga ku kabari bakaza gushyamirana.

Nk’uko Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu Ntara y’Amajyepfo IP Emmanuel Kayigi yari yabitangarije Ukwezi.com, ngo uyu Havugimana akimara kwivugana umuvandimwe we yahise atoroka baramubura.

Umunyamabanga Nshingabikorwa w’Umurenge wa Runda Madamu Nyirandayisabye Christine yatangaje ko uyu mugabo ushinjwa kwica murumuna we yatawe muri yombi muri iki gitondo cyo kuri uyu wa Gatatu, ku bufatanye n’abaturage ndetse n’inzego zishinzwe umutekano.

Havugimana Vincent yafatiwe mu Kagari ka Ruyenzi aho yari yihishe akaba yahise ajyanywa kuri Sitasiyo ya polisi mu Murenge wa Runda kugira ngo akurikiranywe ku cyaha ashinjwa cyo kwica umuvandimwe we.


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo 1
salomon Kuya 29-10-2017

yakoze icyaha cyo kumena amaraso?

IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
konka Monaco
IBARUWA ZA JORIJI
ora
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA
Loading...